AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Guverinoma yasobanuye icyatumye moto zikomeza kubuzwa gutwara abagenzi kandi taxi zakomorewe

Guverinoma yasobanuye icyatumye moto zikomeza kubuzwa gutwara abagenzi kandi taxi zakomorewe
1-05-2020 saa 14:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3511 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko icyatumye moto zikomeza kubuzwa gutwara abagenzi kandi mu myanzuro yatangajwe yo korosha gahunda ya guma mu rugo harimo ko gutwara abantu mu buryo bwa rusange byemewe hagati mu Ntara ari uko kuri moto ubwirinzi bwa covid-19 bugoye.

Minisitiri Shyaka Anastase aganira na RBA yasabye abaturarwanda kubahiriza aya mabwiriza uko avuga bakirinda gutwara abagenzi kuri moto kuko aya mabwiriza abibuza, moto icyo zemerewe ni ugukomeza gutwara ibicuruzwa.

Yagize ati “Ntabwo dushaka igihombo cyane cyane igihombo gikora ku buzima bw’Abanyarwanda”.

Prof. Shyaka yavuze ko kwirinda ikwirakwira rya covid-19 ku batwara abagenzi mu modoka byoroshye kuko icyo basabwa ari ugushyira intera hagari yabo nk’abagenzi ndetse no gushyira intera hagati yabo n’umushoferi kandi bakambara udupfukamunwa.

Ati "Kuri moto abantu bicara begeranye ntabwo twasaba abantu gushyira intera ya metero hagati yabo bari kuri moto ngo bishoboke kuko baba bakoranaho".

Gutwara abagenzi mu modoka bashyiramo intera ya hari ba rwiyemezamirimo bashobora kubigiraho ikibazo kuko baba bari mu bucuruzi, basabwa gushyiramo lisansi n’ibindi bishoro bityo kugabanya abagenzi atwara bikaba byabateza ibihombo mu gihe ibiciro by’ingendo byaguma uko bisanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko bagiye kuganira n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA ku ngingo y’ibiciro kugira ngo abatwara abagenzi mu modoka badakorera mu bihombo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...