konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

HEC yatangaje abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda na za IPRC

HEC yatangaje abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda na za IPRC
3-10-2018 saa 11:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3182 | Ibitekerezo 3

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC, mu mwaka w’amashuri wa 2018/19.

Urutonde rw’aba banyeshuri bemerewe inguzanyo ya Leta mu kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda no mu mashuri makuru, rwagaragaye mu itangazo HEC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018.

HEC yatangaje ko mu banyeshuri basabye inguzanyo bose 13843, hemerewe 8481 abasigaye bagera ku 5362 ntibemererwa.

Mu byagendeweho mu guhitamo abanyeshuri bazahabwa inguzanyo na Leta harimo; amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye, ibyo umunyeshuri agiye kwiga muri Kaminuza/Ishuri Rikuri n’ icyiciro cy’Ubudehe umunyeshuri abarurwamo.

Ku baziga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM), hafatiwe ku mpuzandengo ya 45% mu gihe abaziga amasomo asanzwe(Non-STEM) ari kuri 49%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Jeremie Kuya 4-10-2018

Byiza cyane kuri iri tangazo rya HEC, bishoboka hajyaho link urwo rutonde rwabonekaho.

Jeremie Kuya 4-10-2018

Byiza cyane kuri iri tangazo rya HEC, bishoboka hajyaho link urwo rutonde rwabonekaho.

Jeremie Kuya 4-10-2018

Byiza cyane kuri iri tangazo rya HEC, bishoboka hajyaho link urwo rutonde rwabonekaho.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...