AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Hari itandukaniro hagati y’ umwana wize ikiburamwaka n’ utarakize’- Abarezi

‘Hari itandukaniro hagati y’ umwana wize ikiburamwaka n’ utarakize’- Abarezi
10-11-2019 saa 13:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1573 | Ibitekerezo 1

Ababyeyi, abarimu n’ abanyeshuri ubwabo bemeza ko iyo umunyeshuri atangiriye mu kiburamwaka (nursery school) hari ibyo amenya bimworoheye kurenza umwana watangiriye mu mwaka wa mbere w’ amashuri abanza.

Babitangarije itangazamakuru kuri uyu 9 Ugushyingo 2019 ubwo mu ishuri ribanza rya Kibondo hari habereye umuhango wo gukorera ibirori abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye. Abakorewe ibirori barimo abarangije ikiburamwaka, abarangije ikiciro cya mbere cy’ amashuri abanza mu mwaka wa 3, n’ abarangije ikiciro cya kabiri cy’ amashuri abanza(umwaka wa 6).

Nziyonsenga Clementine wigisha muri iri shuri rya Ecole Primaire de Kibondo avuga ko umwana utarize ikiburamwaka hari igihe umwarimu amubaza akanga gusubiza bityo ko byaba byiza abana bose bagiye biga ikiburamwaka.

Aganira na UKWEZI yavuze ko umwana wize materinaire n’ utarayize batandukanye cyane kuko ngo muri maternaire niho umwana amenyera ikinyabupfura mbere na mbere.


Nziwonsenga Clementine avuga ko umwana utarize ikiburamwaka hari igihe mwarimu amubaza ntasubize

Ati “Kugira ngo umwana yige neza agomba kugira ikinyabupfura. Ubumenyi bw’ ibanze buba muri maternaire umwana ahamenyera kuvuga, kuramukanya, ahamenyera gutangira kwandika. Umwana urangije ikiburamwaka ari ageze muri cya kigero umwana atangira kwiga , utarize ikiburamwaka rero iyo atangiye amashuri abanza aba akishakisha kuko ibyo mugenzi we yarabonye mu kiburamwaka we ntabyo aba yarabonye. Arananirana hari n’ igihe umubaza akanga kugusubiza kuko aba ataramenyereye ko iyo mwarimu abajije umunyeshuri agomba kumusubiza. Ni byiza ko abana bose bakwiga maternaire”

Theogene Uwizeyimana, inzobere mu bijyanye n’ uburezi wakoze muri Kaminuza y’ u Rwanda imyaka 9 avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana w’imyaka 3,4,5 ashobora gutangira kwiga, ahereye ku tuntu duto.

Ati “Icyo gihe rero burya bifungura ubwonko bw’ umwana. Ubwonko bw’ umwana uko ugenda ubutegura niko bugenda bufata byinshi. Umwana wize maternaire kubera turiya tuvugo bamwigisha bituma amenyerera kuvugira mu ruhame. Bamwigisha gushushanya kandi gushushanya ni ukugaragaza ibihari representation du réalité”.

Theogene Uwizeyimana inzobere mu burezi akaba na Perezida w’ ababyeyi barerera kuri E.P. Kibondo

Uwizeyimana avuga ko iyo umwana yigiye guca imirongo mu kiburamwaka, akamenya gutandukanya umurongo ufunze, n’ uberamye ngo byose bigenda bimufungura ubwonko.

Iyi nzobere ivuga ko iyo umwana atangiye kwandika akiri muto bimufasha kwandika umukono mwiza usomeka.

Umuyobozi w’ Ishuri ribanza rya Kibondo UWERA Francoise avuga ko umwana wize mu kiburamwaka atsinda cyane mu ishuri kurenza utarakize.

Agira ati “Abana batize ikiburamwaka tujya tubakira , uwize ikiburamwaka aba ari umwana w’ intyoza uvuga bikagushimisha no mu kurangiza primaire kwabo ntibashobora kunganya amanota, abize ikiburamwaka batsinda bafite amanota menshi”.


Umuyobozi w’ ishuri ribanza rya Kibondo yemeza ko umunyeshuri wize ikiburamwaka agira amanota menshi mu ishuri kurusha utarakize

UWERA avuga ko iyo imyaka ikomeje kwigira imbere abatarize ikiburamwaka bageraho bakabishobora ariko ngo igihe cyose uwize ikiburamwaka akomeza kubarusha kuba intyoza.

Kiberinka Natasha w’ imyaka 12, arangije mu mwaka wa 6 ku ishuri E.P Kibondo ni umwe mu banyeshuri bari bambaye amakanzu amenyerewe ku banyeshuri barangije kaminuza. Avuga ko kwambara ikanzu byamufashije kumva ko yakuze.


Kiberinka Natacha

Ati “Abari inyuma yacu iyo babonye twambaye iyi kanzu bibatera umwete wo gushyiramo imbaraga kugira ngo nabo bazayambare. Iyi kanzu kandi idufasha mu myigire kuko ituma dushyiramo imbaraga kugira ngo tuzagere muri kaminuza twongere tuyambare”

Ineza Kelly , urangije amashuri abanza kuri iri shuri ufite indoto zo kuzaba muganga avuga kuba yarize ikiburamwaka biri mu byamufashije kuba ari umuhanga mu ishuri.


Ineza Kelly agira ati “Mu kiburamwaka nahungukiye ubumenyi bw’ indimi n’ umuco”.

Uyu munyeshuri yari agiye guserukira u Rwanda mu marushanwa y’Icyongereza yabereye i Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu minsi ishize amafaranga arabura gusa n’ ubundi umunyeshuri w’ umunyarwanda Brillant Rugwiro Musoni witabiriye aya marushanwa yabaye uwa kabiri atahana igikombe.

Ishuri ryigenga rya Ecole Primaire Kibondo riherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, ryatangiye mu 1996 ritangirana abanyeshuri 33 ariko magingo aya rifite abanyeshuri barenga 600.

Uwera avuga ko impamvu abanyeshuri bagenda biyongera ari uko ababyeyi bagenda bashishikarira koherezayo abana kuko ngo abana bose bahize amashuri abanza baratsinda bakabona ibigo bibakira bakajya mu mashuri yisumbuye.

Uwera avuga ko imbogamizi bafite ari uko Minisiteri y’ Uburezi ikora impinduka za hato na hato mu mikoreshereze y’ ibitabo, ngo bakagura ibitabo bamara kubigura Leta iti nimuhindure mukoreshe biriya. Ibi ngo bituma nk’ ikigo batakaza amafaranga menshi.



Abana biga ku kibondo bigishwa kubyina bya kinyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Teddu Kuya 10-11-2019

Icyakora umwana wize nursery ntaho yahurira n’utarayize icyambere uwayize aba yaramenyereye kubana n’abandi mu gihe utarayigezemo ni nko guhera kuri zero kandi ibintu byose abibona nk’aho ari bishya mu gihe undi aba yaramaze kumenya byinshi. Ahubwo usanga badindiza babandi bize nursery

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...