AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hatangajwe igihe umuhanda Nyacyonga-Mugambazi-Mukoto P.Kagame yemereye Rulindo uzubakirwa

Hatangajwe igihe umuhanda Nyacyonga-Mugambazi-Mukoto P.Kagame yemereye Rulindo uzubakirwa
10-06-2019 saa 15:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3161 | Ibitekerezo 1

Umuhanda Nyacyonga-Mugambazi-Mukoto, abaturage ba Rulindo banyotewe cyane, Leta y’ u Rwanda yatangaje ko uzatangira kubakwa muri 2021 ngo uzaba ari umuhanda mwiza wa Kabulimbo uriho n’ amatara.

Abaturage ba Rulindo bakunze kugaragaza ko uyu muhanda bawukeneye cyane. Bigaragazwa n’ uko inshuro zirenze imwe babwiye itangazamakuru ko bifuza ko uyu muhanda washyirwamo kabulimbo no kuba iyo basuwe n’ umuyobozi mukuru basaba ko uyu muhanda wakorwa.

Mu gihe cy’ imvura uyu muhanda wangizwa n’ amazi, ukabamo n’ ubunyerereri bwinshi byagera mu gihe cy’ izuba ivumbi naryo rikaba ryinshi ku buryo usanga ryaragiye rifata ku biti biri hafi yawo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo, ushinzwe gutwara abantu n’ ibintu Eng. Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa 9 Kamena 2019 yavuze ko uyu muhanda uzaba waruzuye muri 2023.

Hari mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda kivuga ku mihanda Leta yamaze gukora, iri gukorwa n’ iteganyijwe gukorwa.

Yagize ati “Umuhanda Nyabugogo-Nyacyonga-Mugambazi-Mukoto ugenda ugahura na kaburimbo ya Tumba nawo ni umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage hashize igihe kinini cyane nawo rwose urimo urashakirwa amafaranga. Dutekereza ko mu myaka ibiri iri imbere uzaba watangiye kubakwa.”

Yakomeje agira ati “Ubwo ni muri 2021, kandi wo ni muto ku buryo mu myaka 3 tuzaba twawubatse. Ubundi tuwubarira imyaka ibiri kuwubaka ariko umuntu ashyiramo n’ ibindi urumvako 2023 tuzaba twarangije kuwubaka”.

Minisitiri Eng. Jean de Dieu yavuze ko uyu muhanda ari umwe mu mihanda y’ igihugu National Roads. Iyi mihanda yose ngo izashyirwaho amatara yo kumuhanda.

Uyu muhanda Nyacyonga –Mugambazi-Mukoto ureshya n’ ibilometero 30. Perezida Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga muri Gashyantare 2014.
Icyo gihe yagize ati “Ibirometero mirongo itatu niba dushobora kubigenda n’amaguru, ubanza kubyubaka ku gihugu bitatugora.”

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko nyuma y’ uko umuhanda ukikiza ikiyaga cya Kivu(Kivu belt) warangiye ubu ukaba ukoreshwa, ugiye gushyirwaho amatara mu rwego rwo korohereza abawukoresha mu masaha y’ ijoro.

Leta y’ u Rwanda kandi ivuga ko igiye gutangira kubaka umuhanda uzakikiza ikiyaga cya Muhazi(Muhazi Belt). Uzatangira kubakwa muri 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
musengimana phocas Kuya 11-06-2019

Uwo muhanda biragoye pe ibaze nawe hashize imyaka 5 batubwira ngo baraje bawukore bigaherera aho na 2030 izagera

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...