AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatekerejwe urubyiruko cyane mu kwizihiza umunsi w’Intwari uyu mwaka

Hatekerejwe urubyiruko cyane mu kwizihiza umunsi w’Intwari uyu mwaka
23-01-2019 saa 19:43' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 582 | Ibitekerezo

Tariki 1 Gashyantare ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihizaho umunsi w’Intwari. Muri uyu mwaka wa 2019 hatekerejwe ku rubyiruko cyane mu kwizihiza uyu munsi w’Intwari .

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe kuzirikana ibikorwa by’Intwari z’igihugu bitangira tariki 25 Mutarama bisozwe tariki 31 Mutarama 2019 .

Nkusi Deo, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, yavuze ko muri icyo cyumweru hazaba harimo ibikorwa byinshi ariko ko n’urubyiruko rutibagiranye mu kuzirikana ibikorwa by’Intwari.

Yagize ati” Tariki ya 25 Mutarama 2019 hazaba inama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari mu Rwanda, hakorwe n’ibiganiro mu muganda rusange no mu bitangazamakuru binyuranye, hazaba igitaramo kizabera ahahoze hitwa Camp Kigali, kizasusurutswa n’Itorero ry’Igihugu ; Urukerereza, Itorero ry’Umujyi wa Kigali ; Indatabigwi, Army Jazz Band, Dream Boys n’abandi".

Nkusi Deo, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CHENO

Hari kandi amarushanwa mu mikino itandukanye aho nko mu mupira w’amaguru amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda azahanganira igikombe. Ibi ni nako bizagenda mu yindi mikino nka Volley Ball, Basket Ball na Hand Ball ibyo byose ni ibikorwa urubyiruko ruzisangamo .

Insaganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerecyezo twahisemo.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Dr. Habumuremyi Pierre Damien, nawe yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ko bagomba kwigishwa uwo muco w’ubutwari .

Dr. Habumuremyi yagize ati “Umuco w’ubutwari ni inkingi ya mwamba u Rwanda rwubakiyeho, igihugu nk’u Rwanda kugira ngo kibeho gifite uburyo cyubatswe, cyaguwe, kikaba u Rwanda ruriho uyu munsi, muribuka intambara zabayeho, intambara z’abakoroni n’izindi, na nyuma y’aho u Rwanda rumaze kubona ubwigenge habayeho Urugamba rwo kubohora Igihugu, urugamba rw’iterambere n’urugamba rwo kurinda ibyagezweho.”

Aha ngo umuntu akwiye gutekereza uko ejo hazaza h’u Rwanda hazaba hameze, bityo buri kiciro gikwiye kugira umuco w’ubutwari cyane urubyiruko rwubu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA