AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Herekanywe abakekwaho kwiba Television…CP Kabera ati “Abantu nibakore ibindi kwiba ntakibamo”

Herekanywe abakekwaho kwiba Television…CP Kabera ati “Abantu nibakore ibindi kwiba ntakibamo”
18-02-2021 saa 15:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 6359 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo barindwi (7) bakekwaho kwiba television zigezweho zo mu bwoko bwa Flat Screen, ndetse hanagaragajwe ibikoresho bakoreshaga bamena inzugi n’amadirishya kugira ngo bazibe.

Muri aba barindwi, harimo abakekwaho kwiba ziriya Television n’abaziranguraga kugira ngo bazazigurishe ku bazifuza.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera,avuga ko abantu bakwiye kureka ibyo kwiba kuko nta nyungu zibamo, akagira inama ababikora batarafatwa cyangwa n’abashobora kubitekereza.

Yagize ati “Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura.”

CP Kabera avuga ko abazafatirwa mu bikorwa nk’ibi, polisi izakomeza kuberekana kugira ngo bacike kuri iyi ngeso mbi.

Yanibukije abashobora kuba bariwe television mu Mujyi wa Kigali ko bazaza ku kicaro cya Polisi i Remera kugira barebe ko muri ziriya haba harimo izabo.

Bayingana Jean Paul, umwe muri aba, akaba anashinjwa n’abo bafatanywe ko ari we wabatumaga kwiba dore ko asanzwe afite n’iduka rizicuruza, ntiyigeze ahakana ko yaguraga television na bariya bantu icyakora ngo ntiyarazi ko ari izi baba bibye.

Yagize ati “Ariko aho mbimenyeye ubu nabicitse, n’abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa."

ICYO ITEGEKO RIVUGA :

Ingingo y’ 166 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano

Igihano ku cyaha cyo kwiba :

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA