AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : 26 bafashwe banywera inzoga mu tubari

Huye : 26 bafashwe banywera inzoga mu tubari
18-02-2021 saa 08:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1301 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafashe abantu 26 bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko bari mu tubari bari kunywa inzoga.

Aba bantu 26 bari mu tubari tune tunyuranye two muri kariya Karere ka Huye, bafashwe mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry’ariya mabwiriza wakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano nka Polisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko bariya bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu, byagezweho kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Turashimira abaturage baduha amakuru kandi dusaba n’ahandi hakorwa ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’amabwiriza ko bakomeza kuduha amakuru.”

Avuga ko ubuyobozi butazihanganira abarenga kuri aya mabwiriza kuko bishobora kubashyira mu kaga cyangwa bikagashyiramo bagenzi babo.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko COVID-19 ntaho yagiye. Ibyo bakora binyuranije n’amabwiriza bishobora gushyira ubuzima bwabo n’imiryango yabo mu kaga.”

Avuga ko aba bafashw bacibwa amande ndetse na turiya tubari bafatiwemo dufungwe. Ati “Kandi buri wese arekurwe ari uko yipimishije COVID-19 yiyishyuriye.”

Photo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA