AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyaruguru: Umugabo atazi yamutumyeho ngo amusabe imbabazi ko yamwiciye umucyo ubataha ku mutima bombi

Nyaruguru: Umugabo atazi yamutumyeho ngo amusabe imbabazi ko yamwiciye umucyo ubataha ku mutima bombi
18-12-2019 saa 01:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4452 | Ibitekerezo

Abagororwa 23 mu barenga 100 bo mu karere ka Nyaruguru bafungiye muri gereza ya Huye bazira icyaha cya Jenoside bahawe imbabazi n’ abo biciye bombi bavuga babohotse.

Byabaye kuri uyu wa Kabili tariki 17 Ukuboza 2019. Abasabye imbabazi abo biciye ni abitegura kurangiza igihano bagasubira mu miryango yabo abatanze imbabazi banifurije ikaze aba bagororwa bari hafi kurangiza igihano babizeza ubufatanye.

Gatwa Charles yatangarije mu ruhame ko ahaye imbabazi Ngiruwonsaga Felicien wamwiciye abakobwa babiri, yongeraho ko imbabazi amuhaye ari imbabazi zizira inzigo.

Ati “Imbabazi nazimuhaye rwose iyo biba ngombwa twanatahanaga. Yari umuntu w’ inshuti nta n’ uwabonaga ko ibi yanabikora, byatewe n’ ubutegetsi bubi”.


Gatwa Charles yatangaje ko atari azi Nyiruwonsanga Felicien kuko nubwo yamwiciye badaturanye cyane, gusa ngo yamubonye yibuka ko yigeze kumubona muri Gacaca

Ngiruwonsanga, aganira na UKWEZI yavuze ko mu 1994 yatashye agasanga abakobwa babiri biganaga na mushiki we bahungiye iwabo. Abo bakobwa ni Uwamariya Domitille na Maria Therese. Ngo abo bakobwa ba Gatwa bamaze iwabo ibyumweru bibiri noneho haza igitero kuko cyari cyamenye ko abo bakobwa bari iwabo wa Ngiruwonsaga.

Ati “Bituma mfatanya umugambi mubisha n’ abo bantu bari baje gutwara abo bana. Barambwiye ngo mbakubite ifuni kuko twari twarabahishe mbereke ko nifatanyije nabo. Nakubise umwe, ifuni bahita bayinyaka ngo twabibonye ko turi kumwe ibisagaye barabyikorera”.

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’ imyaka 24, akaba asigaje umwaka umwe muri gereza avuga ko nyuma yo gusaba imbabazi yumvise aruhutse.

Yagize ati “Narimfite ibintu numva bimboshye ku mutima ariko maze kumva amagambo amuturukamo bitewe n’ ibyo nari mubwiye, numvise umutima ubohotse numva ikintu cy’ ikinyamuneza kinzamutse mu mano nkintaha mu bwonko numva meze neza”.

Ngiruwonsaga yavuze ko nafungurwa azarara iwabo rimwe bugacya ajya gusura Gatwa yiciye abana kandi ngo yamwizeje ko atazaba amubona nk’ umwicanyi ko ahubwo bazakomeza ubumwe bari bafitanye mbere.

Izi mbabazi ni umusaruro w’ igikorwa cyatangiwe na fondation Didé muri Werurwe uyu mwaka wa 2019. Uyu muryango uharanira uburenganzira bw’ abagororwa ujya mu magereza ukigisha abagororwa ibyiza byo gusaba imbabazi no kubohoka ukoresheje siyanse y’ imitekerereze ‘psychology’.

Viateur Bicari, umukozi wa foundation Didé ushinzwe gukurikirana imishinga avuga ko bafata abagororwa bamaze guhinduka bakabagira abafashamyumvire. Ngo umugororwa ukeneye gusaba imbabazi abo yahemukiye yegera abo bafashamyumvire bakamwandika n’abo akeneye gusaba imbabazi hanyuma Didé ikabamushakira ikazabamuzanira bagahura bakaganira.

Muri gereza ya Huye abamaze gusaba imbabazi no kuzihabwa babifashijwemo n’ uyu muryango ni 36, muri Gereza ya Nyamagabe ni 72 naho muri Gereza ya Rusizi ni 45.

Bucari avuga ko kuri bo uyu musaruro ushimishije kuko uburyo bakoresha butandukanye n’ uburyo bukoreshwa n’ amadini bugatera abagororwa bagasaba imbabazi mu gihiriri.


Viateur Bucari avuga ko umusaruro bamaze kubona ushimishije

Nyirinkindi Thadee nawe uri mu batanze imbabazi yavuze ko yumvise aruhutse amaze gutanga imbabazi. Ngo yarishimye cyane ubwo yamenyaga ko muramu we ufungiye kumwicira abana yamutumyeho ngo amusabe imbabazi, ngo yaraye adasinziriye kubera amashyushyu yo kujya gutanga imbabazi kandi ngo byatumye yumva abohotse.

Yakomeje avuga ko imbabazi yazitanze nta gahato gusa ngo iyo arebye asanga abagomba kuzihabwa batinda kuzisaba ati “Abo tuziha ntabwo uko tubishaka ariko babishaka. Iyo baba babishakaga nkatwe twakabaye twarabivuyemo kera turi mu bindi”.

Nyirikindi Thadee avuga ko yaraye adasinziriye kubera amashyushyu yo kujya gutanga imbabazi

Chief superintendent John Murara uyobora Gereza ya Huye avuga ko gusaba izi mbabazi nubwo bidakuraho igihano bifite umumaro kuko usabye imbabazi akazihabwa yakirwa neza iyo afunguwe.

Ati “Agomba gukora igihano cye akakirangiza nubwo asabye imbabazi ariko ikiza cyabyo ni uko abohoka , n’ umuryango we ukabohoka n’ abo yiciye bakabohoka n’ imiryango yabo ikabohoka”

Murara asaba abasabye imbabazi bakazihabwa gukomeza kuganiriza abasigaye batarasaba imbabazi kuko bakiri benshi.


Chief superintendent John Murara uyobora Gereza ya Huye asaba abagororwa kureka gukomeza kwinangira ahubwo bakavugisha ukuri kuko aribyo bizatuma babohoka

Gereza ya Huye ifungiyemo abagororwa barenga ibihumbi 10, muri bo 6434 bafungiye icyaha cya Jenoside, abamaze gusaba imbabazi abo bahemukiye ni 35 gusa.

Muhizi Bertin uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyaruguru avuga ko jenoside ari icyaha cy’ indengakambere, ngo niyo mpamvu gusaba imbabazi bitihuta.

Agira ati “Guhita uvuga ko wishe abantu, wishe umuryango nyarwanda ntabwo ari ikintu gihita kihuta ariko kubufatanye n’ ubuyobozi bwiza bw’ igihugu tuzakomeza kubigisha kugira ngo tubashe kubaka umuryango nyarwanda nyawo”.



Abiciwe n’ ababiciye bahoberanye, biyemeza kunga ubumwe


Nyirinkindi na Muramu we ufungiye kumwicira abana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...