AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Abana basaga 150 bamaze amezi 9 bigira mu byumba by’ amashuri bidafite inzugi n’ amadirishya

Huye: Abana basaga 150 bamaze amezi 9 bigira mu byumba by’ amashuri bidafite inzugi n’ amadirishya
25-09-2019 saa 00:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1659 | Ibitekerezo 2

Abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’ amashuri abanza ku ishuri rya G.S Kabusanza mu murenge wa Simbi babangamiwe no kuba bigira mu mashuri ashaje kandi arangaye. Abarimu bigisha muri aya mashuri nabo bavuga ko bibabangamiye.

Dusabimana Francine ni umwe mu barimu bigisha muri aya mashuri arangaye. Avuga ko umubare w’ abanyeshuri wabaye mwinshi bituma umwaka wa 4 A na B bashyirwa mu bishuri byashaje.

Ibi ngo byatangiye muri Mutarama uyu mwaka wa 2019 mu itangira ry’ umwaka w’ amashuri bivuze ko aba bana bamaze amezi 9 bigira muri aya mashuri arangaye.

Ni amashuri abiri yigirwamo arangaye, buri shuri ryigwamo n’ abana 80 bivuze ko amashuri abiri ari abana batari munsi 150. Aba banyeshuri biga basimburana(double shift) bivuze mu ishuri rimwe iyo 40 bize mu gitondo nimugoroba haza abandi 40.

Mwarimukazi Dusabimana avuga ko abana bigira muri ibi bishuri bitarimo sima, bidafite ibibaho bigezweho ntibinagire inzugi n’ amadirishya babangamiwe cyane

Agira ati “Nkange w’ umurezi uri muri iri shuri, ndi na titulaire waho, cyane cyane mu bihe by’ imiyaga n’ imvura, cyangwa se nk’ uku mu mavumbi, usanga abana bakonja cyangwa se n’ ayo mavumbi akinjira mu ishuri.”

Uyu mwarimukazi akomeza avuga ko kuba aba banyeshuri barenga 150 bigira muri aya mashuri ashaje ari ikibazo gikomeye kuko ngo hari n’ igihe amakaye yabo aguruka kubera umuyaga unyura mu madirishya n’ imiryango birangaye.

Niyomugabo Jerome nawe wigisha muri aya mashuri, avuga ko kwigishamo biba bigoye cyane iyo imvura iguye ati “Iyo imvura iguye tugerageza kubegeranya mu mashuri meza ameze neza”.

Umuyobozi wa G.S Kabusanza yavuze ko aya mashuri ashaje yubatswe mbere ya 1985 yigiramo serayi. Nawe yemera ko kuba abana bigira mu bishuri birangaye ari imbogamizi.

Ati “Iyo imvura iguye tugira imbogamizi kubera ko iyo imvura iguye abana ntabwo biga. Uretse no kuba amabati asakuza, iyo tubonye ari imvura nyinshi abana tugerageza kubashyira mu yandi mashuri kugira ngo batanyagirwa”.


Aya mashuri ngo ni ay’ abapadiri, inzugi n’ amadirishya babikuyemo kuko yari amaze igihe adakoreshwa

Umuyobozi w’ akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Kamana André avuga ko ikibazo cy’ aba bana bigira mu bishuri bishaje akarere kakizi, akavuga ko muri Mutarama umwaka utaha iki kibazo kizaba cyarakemutse.

Nubwo ubwo twageraga kuri iri shuri kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 twasanze nta mirimo yo kubaka ibindi byumba iri kuhakorerwa ngo biteganyijwe ko muri Mutarama hazaba huzuye ibyumba 6 byo kugabanya ikibazo cy’ ubucukike muri iki kigo cy’ ishuri.

Kamana ati “Ikibazo turakizi ari nayo mpamvu dubifite muri gahunda kugira ngo hubakwe ibyumba bishyashya. Hari amashuri agiye kubakwa n’ akarere hakaba n’ andi agiye kubakwa na Banki y’ Isi.”

Akomeza agira ati “Ibyo rero turateganya ko bizakemura ikibazo cy’ ubucukike kugira ngo abana bige neza na rya reme ry’ uburezi rikomeze kwiyongera. Iryo shuri naryo rwaratekerejwe”.

Uyu muyobozi avuga ko ibyumba by’ amashuri bikenewe mu karere ka Huye ari byinshi, gusa ngo bagiye kuba bubatse ibyumba by’ amashuri 47.


Visi Meya Kamana Andre atanga ikizere ko muri Mutarama umwaka utaha aba bana batazakomeza kwigira mu bishuri birangaye

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ibyumba by’ amashuri kuri G.S. Kabusanza mu murenge wa Simbi izatangira mu kwezi gutaha kwa 10.

G.S. Kabusanza yigiramo abanyeshuri barenga 1000, barimo abiga mu kibura mwaka, abiga mu mashuri abanza n’ abiga mu kiciro rusange cy’ ayisumbuye.


Aya mashuri abana bayigiramo atarimo sima


Iri shuri ryo ngo ni irya kera cyane 1920, n’ ubu riracyakoreshwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
uwera Kuya 27-09-2019

karabaye mbese turaganahe niba arukubimeze!

Sano Kuya 25-09-2019

Ibi se biracyabaho mu rwanda rwateye imbere??

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...