AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Abantu 20 biganjemo abo muri ADEPR bafatiwe mu rugo rw’umuturage basengera urwaye ‘amadayimoni’

Huye : Abantu 20 biganjemo abo muri ADEPR bafatiwe mu rugo rw’umuturage basengera urwaye ‘amadayimoni’
27-04-2021 saa 17:53' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1246 | Ibitekerezo

Abanyerondo b’umwuga bo mu mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye baguye gitumo abantu 20 bo mu madini atandukanye biganjemo abo muri ADEPR basengera mu rugo rw’umuturage ufite umwana umaze amezi 6 arwaye indwara y’amayobera.

Saa sita z’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021 ni bwo aba baturage biganjemo abasengera mu idini rya ADEPR bafatiwe mu rugo rwa Vuguziga Christine wo mu Murenge wa Mukura.

Abafashwe bavuga ko Vuguziga Christine ari we wabahamagaye abasaba kuza gusengera umwana we urwaye indwara y’amayobera.

Vuguziga aganira na UKWEZI yemeye ko ariwe wahamagaye aba banyamasengesho ngo bamufashe gusengera umwana we umaze amezi 6 arwaye ibintu bimukubita hasi akazana urufuzi. Uwo mwana ngo ibyo bintu byanamubyimbishije inda.

Yagize ati “Twatumijeho abanyamasengesho b’abarokore baraza baradusengera ejo nimugoroba. Badusengeye, ijoro ryabiriyeho biba ngombwa ko basasa bakaryama. Bigeze saa sita nibwo abanyerondo b’umwuga baje baradusohora tujya hanze, bajya kuzana umuyobozi w’umudugudu. Tubasabye imbabazi, banze kuziduha, baratuzamura twaraye hano n’ubu umwana wanjye sinzi uko ameze”.

Uyu mubyeyi avuga ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 bayazi, ati “twari tubizi ahubwo ni uko hariya iwacu hamaze iminsi imfu z’abana, bafatwa bagahita bapfa tukayoberwa icyo bazize, n’umukuru w’umudugudu arabizi ko iyo ndwara ihari hariya iwacu”.

Aba banyamasengesho bavuga ko iyo ndwara bakeka ko ari abadayimoni arinayo mpamvu bagiye gusengera umwana wa Vuguziga.

Mukamuzima Chantal, avuga ko kuba bafashwe saa sita z’ijoro bakarazwa muri salle y’umurenge wa Mukura byamuhaye isomo.

Ati “Isomo nakuyemo ni uko ntazongera gusenga nyuma y’amasaha, kandi nkagomba kubahiriza amabwiriza ya coronavirus”.

Ibi bibaye mu gihe mu ntara y’amajyepfo, ari naho akarere ka Huye gaherere hari kugaragara umubare munini w’abandura coronavirus.

Aba banyamasengesho bari baturutse mu mirenge ya Gishamvu, Tumba na Mukura batangiye gusenga saa tatu z’ijoro bivuze ko banarenze ku ibwiriza rivuga ko saa moya z’umugoroba abaturage bose b’intara y’amajyepfo bagomba kuba bageze mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidele yavuze ko aba banyamasenyesho bakoze amakosa akomatanyije ariyo kutubahiriza isaha ya saa moya yo kugera mu rugo, gukora amateraniro atemewe, no kudahana intera kuko aho bari bateraniye ari hato.

Yagize ati “Bakoze amakosa akomatanyije kuko nk’uko babyivugira bageze muri ririya rugo saa tatu kandi Akarere kacu kari muri gahunda yo kugera mu rugo saa moya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Bari mu kumba gato ari benshi, batahanye intera, ikindi bakoze amateraniro atemewe”

Amabwiriza y’inama njyanama y’akarere ka Huye ateganya amande y’ibihumbi 200 ku watumije amateraniro atemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya coronavirus, n’amande y’ibihumbi 20 ku muntu wese witabiriye amakoraniro atemewe.

Aya mabwiriza kandi ateganya amande y’ibihumbi 5 ku muntu wese ufashwe atambaye agapfukamunwa n’amande y’ibihumbi 5 k’uwarengeje amasaha yo kugera mu rugo.

Aba banyamasengesho nyuma yo gusomerwa n’umuyobozi w’umurenge amande acibwa umuntu warenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 mu karere ka Huye, bigendanye n’ikosa yakoze iryo ariryo, bose bavugiye rimwe ngo ‘ayo mafaranga ni menshi ntayo twayabona’.

Umwe muri bo ati “ayo mafaranga sindayatunga”.

Gitifu Ngabo yavuze ko aba banyamasengesho bagomba kubanza kwipisha icyorezo cya covid-19 mbere y’uko basubira mu ngo zabo.

Ati “Twabasabye ko bagomba kwipisha covid-19, kuko bari baturutse mu mirenge itandukanye, baramutse harimo uwanduye iki cyorezo byaba ikibazo. Niyo mpamvu twabasabye ko mbere y’uko basubira mu ngo zabo bagomba kubanza kwipimisha kandi iyo serivise bakayiyishyurira.”

Gitifu Ngabo Fidele yasabye abaturage bose muri rusange kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko byafasha igihugu gutsinda iki cyorezo.

Ati “Turasaba buri muturage kubahiriza ingamba n’ibyemezo byagiye bifatwa mu kwirinda covid kuko iyo habayeho kubyubahiriza bigaragara ko covid kuyirinda bishoboka.”

Akarere ka Huye gafite imirenge ibiri iri muri guma mu murenge kubera ko hagaragara umubare uri hejuru w’abafite icyorezo cya covid-19. Iyo mirenge ni Ruhashya na Rwaniro.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA