AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Abaturage bararana amatungo bati ‘None se tuzayareke bayibe?’

Huye: Abaturage bararana amatungo bati ‘None se tuzayareke bayibe?’
14-09-2019 saa 06:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1005 | Ibitekerezo 1

Mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, hari abaturage baraza amatungo mu byumba bararamo, aba baturage bavuga ko babikora mu rwego rwo kuyacungira umutekano kugira ngo abajura batayiba.

Abo twaganiriye ni abo mu kagari ka Mpare, Umudugudu w’ Agasharu. Bavuga ko babizi ko kurarana n’ amatungo mu nzu ari bibi, gusa ngo nta kindi bakora kuko niyo amatungo ari hanze ku manywa nta muntu uri hafi ngo abajura barayiba.

Nyirampakaniye Domitrie , ni umwe mu baturage bafite amatungo arara mu nzu baganiriye na UKWEZI. Uyu mubyeyi afite ihene ebyiri, atuye mu kazu cy’ icyumba na salo, ihene aziraza mu cyumba araramo. Ngo icyabimuteye ni uko yari afite ihene ebyiri zararaga mu gikoni bakazibira rimwe zihaka.

Agira ati “Hano muri aka gakoni urakabona zabagamo, bazibira rimwe ari ebyiri zihaka. Njya kuri polisi mu I Rango barabizi, bukeye bamujyana I Mbazi, bigeze aho baramubwira ngo natahe tuzage mu bunzi ndeba umuntu wanyibye nsanga ntacyo namukuraho. Nasanze kuntesha igihe niruka mu bunzi bizatuma ntanarya kandi ndi umucanshuro mbireka gutyo”.


Uyu muturage inshumangizo azirikaho ihene yegeranye n’ igitanda araraho

Nyirabagande Consolate nawe afite ihene araza mu nzu. Avuga ko abiterwa n’ uko adafite igikoni gikingwa, cyokora ngo abonye uko yubaka igikoni gikingwa ntabwo yakongera kuraza ihene mu nzu kuko ngo imuteza umunuko.

Agira ati “Ihene iyo utayiraje mu nzu barayiba. Iyo udafite ahandi wayashyira, uyishyira mu nzu. Nanjye ihene yanjye nyiraza mu nzu. Ubuse nafata nk’ ikintu nkagishyira hano munsi y’ iyi nzu urabona cyaharara batagitwaye?”

Abaturage twaganiriye icyo bahurizaho ni uko nabo bazi ko kurarana n’ amatungo mu nzu ari bibi kuko ngo bituma mu nzu hanuka.

Aba baturage basaba Leta ko yabatera inkunga bakubaka ibikoni bikingwa kugira ngo bage babona aho baraza amatungo yabo gusa nabyo babifiteho impungenge kuko hari mugenzi wabo uherutse kuraza amatungo mu gikoni bukeye asanga igikoni abajura bagitoboye amatungo barayajyana.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Tumba bwatangarije UKWEZI ko bagiye gukomeza ubukangurambaga, ndetse abadafite ubushobozi bwo kubaka hakarebwa uko bafashwa kubona ibikoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umusigire mu murenge wa Tumba yavuze ko nta kibazo cy’ ubujura bw’ amatungo baheruka kwakira. ibitandukanye n’ ibyo abaturage bavuga.

Yagize ati “Kuva kera urabizi nawe abaturage bamenyereye kuraza amatungo mu nzu, ariko turi gukora ubukangurambaga kugira ngo bihinduke. Kuri icyo cy’ ubujura nta kibazo cy’ ubujura bw’ amatungo duheruka kwakira. Dufite irondo ry’ umwuga rikora, umuturage wibwe itungo turarimuriha”.


Nyirampakaniye Domitrie ihene ze yazirazaga muri aka gakoni , urugi rwariko abajura bararuca baraziba

Mu nama yahuye abayobozi bose bo mu karere ka Huye tariki 2 Nzeri 2019, abayobozi b’ imirenge yose yo muri Huye bemereye Guverineri w’ Intara y’ amagepfo CG Emmanuel Gasana ko bitarenze tariki 31 Ukoboza 2019, ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage bizaba byakemutse burundu.

Kurarana n’ amatungo ni kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Hakizayezu bonaventure Kuya 16-09-2019

Abajura biba amatungo baratuzengereje kandi amarondo nayo ntacyo adufasha niyo mpamvu abaturage babuze uko babigenza uretse kurarana nayo bidashakiwe igisubizo kirambye bamwe ntibazongera kurora pe?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...