AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Abubatse etaje mu nkunga y’ ingoboka bakeka ko amafaranga yabo aribwa na Komite

Huye : Abubatse etaje mu nkunga y’ ingoboka bakeka ko amafaranga yabo aribwa na Komite
15-07-2019 saa 17:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1183 | Ibitekerezo

Abasaza n’ abakecuru bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, bubatse etaje nto mu mafaranga bizigamiye ku nkunga y’ ingoboka ariko bavuga ko iyo etage ntacyo ibamariye. Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwakurikiranye buvuga ko abavuga ibyo ari abadafite amakuru

Iyi nzu ya etaje igeretse rimwe iherereye mu murenge wa Mukura hafi y’ ibiro by’ umurenge. Abakuze bakaswe amafaranga ku nkunga y’ ingoboka kugira ngo iyi etaje yubakwe bavuga ko yatashywe muri 2015. Aba basaza n’ abakecuru bibumbiye muri koperative ‘Abizeranye’ ari nayo ishinzwe gucunga iyi nzu.

Umukecuru wo mu mudugudu w’ Agakera mu kagari ka Rango A, umwe mu basaza n’ abakecuru baganiriye n’ Ikinyamakuru UKWEZI kuri uyu wa 14 Nyakanga 2019 yavuze ko mu myaka ine ishize iyi etaje itashywe nta munyamuryango urabonaho amafaranga arenze ibihumbi 5.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni amafaranga twakusanyije twukaba etaje , kandi iyo etaje hari abantu bapanzemo, ariko nta mafaranga tujya tubona. Amafaranga tumaze kubona buri munyamuryango tware urengeje ibihumbi bitanu”.

Umukecuru wo mu mudugudu wa Mpaza yagize ati “Iyo taje ni iyacu kuko yubatswe mu mafaranga yacu ariko ntacyo itumariye. Njye amafaranga bamaze kumpa ni ibihumbi 3 mu myaka 3. Bakwiye kuhagurisha bikarangira bakaduha amafaranga yacu kuko n’ ubundi ntacyo hatumariye”.

Aba basaza n’ abakecuru ngo bagezwaho igitekerezo cyo kubaka iyi etage babwirwaga ko izabafasha mu masaziro yabo ndetse ko ishobora no kubunganira igiye inkunga y’ ingoboka yaba ihagaze.

Bavuga ko iyo habaye inama ya koperative bitabira bakumva icyo ubuyobozi bwa koperative busobanura ariko ngo nubwo bicecera ngo baba bumva bitumvikana.

Iyo etaje ifite igikari kirimo akabari

Umwe muri aba banyamuryango ati “Ikifuzo cyacu ni uko yagurishwa. Nta kintu itumariye mu by’ ukuri. Usibye ibihumbi 4 kuva aho yubakiwe. Abo ifitiye akamaro ni Komite yakira amafaranga kuko twe ntatugeraho”.

Ntabwo biradushobokera kuvugana na Perezida w’ iyi koperative gusa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukura Mugabo Fidele avuga ko iki kibazo ubuyobozi bw’ umurenge bwakigurikiranye, abanyamuryango bagasobanurirwa uko amafaranga ya koperative yakoreshejwe.

Ati “Twakoze itsina rijyayo rikora igenzura ry’ uko amafaranga yakoreshejwe. Ni inzu yubatswe ahantu itahise ibona amakiriya, hari amafaranga yakoreshejwe mu kuvugurura, urabona ni abantu bakuze hari igihe havamo bamwe bitaba Imana hagakurwamo amafaranga y’ isanduku, mu gice cyo hejuru hari umuryango utarakodeshwa, hari n’ ahandi habonye abahakodesha vuba. Ibyo rero byose twarabiteranyije tunabigaragariza abanyamuryango ikibazo cyari gihari ni uko batari bafite amakuru yuzuye”.

Iyi koperative Abizeranye igizwe n’ abanyamuryango babarirwa muri 400.

Gitifu Mugabo akomeza agira ati “Nyuma yo kubagaragariza ibyo byose , twarababajije tuti hari ikibazo mubona kuri komite ku buryo mwanayihindura mugatora indi ? Tuza gusanga ikibazo ari uko batari bafite amakuru”.

Abakodesha muri iyi taje batubwiye ko amafaranga y’ ubukode bayishyura kuri konti ya koperative iri muri SACCO.

Gitifu avuga ko hari amafaranga iyi koperative ifite kuri konti azahabwa abanyamuryango mu cyumweru gitaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA