AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Huye: Bamwe mu bo Perezida Kagame yagobotse bagiye kwirukanwa mu isambu, ubu barangara-YAVUGURUWE

Huye: Bamwe mu bo Perezida Kagame yagobotse bagiye kwirukanwa mu isambu, ubu barangara-YAVUGURUWE
21-03-2020 saa 14:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3408 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye barashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi, bigatuma ubuyobozi bw’ akarere bwisunze umurongo watanzwe na Perezida Paul Kagame bukabakemurira ikibazo cy’isambu bari bagiye kwirukanwamo n’ uwitwa Mukakimenyi uvuga ko iyo sambu yahoze ari igikingi cy’iwabo.

Aba baturage barashimira itangazamakuru, Meya Sebutege Ange na Perezida Paul Kagame watanze umurongo wo gukemuramo ibi bibazo, gusa bafite ikibazo cy’amazu yabo yasenywe mu nkubiri yo kubirukana muri iyi sambu none ubu bakaba basembera.Kuri iki kibazo Meya Sebutege avuga ko nta muturage wasenyewe na Mukakimenyi.

Mu mpera z’ ukwezi kwa 2 uyu mwaka wa 2020 nibwo ikinyamakuru UKWEZI cyatangaje inkuru y’abaturage bo mu mudugudu wa Kigarama akagari ka Kabusanza mu murenge wa Simbi batabaza ubuyobozi kubera ko bari bagiye kwirukanwa mu masambu bamazemo imyaka irenga 50.

Nyuma yaho umuyobozi w’ akarere ka Huye Ange Sebutege yasuye aba baturage abashyiriye inkuru nziza nk’uko babitangarije umunyamakuru wa UKWEZI ubwo yongeraga kubasura kuri uyu wa 20 Werurwe 2020.

Mukaremera Domitille ati “Ikibazo twari dufite cy’abatwirukanaga mu masambu cyarakemutse ubu dusigaye twarishimye”.

Akomeza agira ati “Nyuma y’uko muvuye hano meya yaraje, aratubwira ati nimuhumure tuje kubakiranura. Aratubwira ati amabuye abiri iyo akomanyije umuriro uraka ariko uwo muriro njye kuwuzimya”.

Mukakaremera avuga ko Meya Sebutege yababwiye ko abasubije amasambu yabo, ndetse anabwira umugore washakaga kubakura mu iyo sambu ko azaguma aho Leta yamuhaye.

Ati “Mwadukoreye ubuvugizi, meya yaraje abigenza neza rwose twanacinye akadiho natwe twumva ko tunezerewe”.

Umukecuru witwa Mariya Ntirushwa arashimira itangazamakuru ryabakorewe ubuvugizi ikibazo cyabo kigakemuka.

Yagize ati “Meya yaraje atubwira ko atuzaniye inkuru nziza, aratubwira ngo nta muntu uzongera kutwirukana muri iyi sambu. Turashimira mwese, itangazamakuru, na meya na perezida”.

Bamwe muri bo basigaranye ikibazo cy’amazu yabo yasemwe bakaba badafite aho baba

Umurongo watanzwe na Perezida Kagame ni uko abahunze mu 1959 iyo bahungutse badasubira mu masambu yabo igihe yatuwemo n’abandi baturage, ahubwo Leta ibatuza.

Mukakimenyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku ikubitiro ntabwo bubahirije uyu murongo, ahubwo baragiye bifashisha polisi ikajya ifunga aba baturage ikabategeka gusenya amazu yabo.

Mukakaremera Domitille ni umwe mu basenyewe inzu muri ubu buryo ubu ntabwo afite aho aba aracumbitse kuko inzu ye ya maparamane yarimo sima yasenywe nk’uko abivuga.

Ati “Twarasenywewe ubu njyewe maze imyaka 9 mu bucumbitsi. Ubwo rero aho ndaye bakanyirukana, aho ndaye bakanyirukana ariko nubwo nyine twahungabanye twari tumaze kugira umutekano w’uko tugiye kubona ibyo kurya ubu aho kuryama nibyo bitugoye”.

Iki kibazo agihuje n’ abandi 8 barimo na Hitimana Agustin, Hitimana agira ati “Abasenyewe twifuza ko badutera inkunga kugira ngo tubone aho tuba”.

Imiryango yasenyewe amazu ku itegeko rya Mukakimenyi Epiphanie ivuga ko idafite ubushobozi bwo kongera kubaka nubwo ikibazo cy’amasambu cyakemutse. Iyi miryango irasaba ubuyobozi ko bwayitera inkunga ikabasha kongera kubona amazu yo kubamo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege yatangarije UKWEZI ko nta muturage wasenyewe na Mukakimenyi, ngo icyabaye ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko kuko Mukakimenyi yari yareze aba baturage mu nkiko akabatsinda.

Yagize ati "Abaturage bari bemeye gushyira mu myanzuro irangiza rubanza (kuko urazi ko hari nabahagumye) muri 2011 nibo bakuyeho amazu yabo n’ibikoresho barabitwara kandi barabikoresha."

Yakomeje agira ati "Umuturage udafite icumbi utishoboye, afashwa n’Ubuyobozi ku byo adashoboye.Nawe asabwa kugira uruhare rwe kandi bakemezwa mu nteko z’abaturage ko nta cumbi kandi batishoboye."

Huye: Imiryango 10 igiye kwirukanwa mu isambu yahawe mu 1963, akarere gashyigikiye umurongo unyuranye n’uwo Perezida Kagame yatanze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...