AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Bavuye kwiga basanga nyina yishwe, birakekwa ko ari se wamwishe amukubise ishoka

Huye : Bavuye kwiga basanga nyina yishwe, birakekwa ko ari se wamwishe amukubise ishoka
26-03-2021 saa 08:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3317 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, abana bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Tare, mu Murenge Mbazi mu Karere ka Huye, bavuye ku ishuri basanga umubyeyi wabo (nyina) yapfuye, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we (akaba se wa bariya bana).

Umugabo witwa Nyamwasa Jean w’imyaka 59 ni we ukekwaho kwica umugore we, witwa Mukeshimana Claudine w’imyaka 44. Amakuru avuga ko yakoresheje ishoka, ayimukubita mu mutwe.

Hakekwa impamvu y’ubushoreke yateye amakimbirane, kuko ngo umugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi, bityo mu rugo rwabo bahoraga mu makimbirane n’umugore we wa mbere.

Umwe mu baturanyi babo yagize ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko uriya mugabo yari afite undi mugore yinjiye i Simbi noneho umugore ananirwa kubyakira, bahoraga mu makimbirane bakarwana.”

Uyu ukekwaho kwica uwo bashakanye, bikekwa ko yamwishe ubwo abana babo bari bagiye ku ishuri, ngo ni bo basanze umubyeyi wabo aho yayiciwe mu gikoni bavuye ku ishuri.

Nyamwasa Jean ukekwaho buriya bugizi bwa nabi yahise acika naho Umurambo w’uriya mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma rya nyuma ku Bitaro bya CHUB.

Inzego zishinzwe umutekano zikaba zahise zitangira iperereza ndetse no gushakisha uriya ukekwaho kwica nyakwigendera.

UPDATE : Uyu mugabo yatawe muri yombi

Uwimabera Clemance uyobora Umurenge wa Mbazi, avuga ko inzego z’umutekano zahise zishakisha uriya mugabo wahise ahungira mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye, akaza gufatwa.

Uwimabera Clemance yagize ati “Ubu afungiye kuri station ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.”

Avuga ko bari basanzwe bazi ko uriya muryango ubanye mu makimbira ndeste ko bagerageje kubunga ndetse bakanemera kwisubira ariko ko ubwo byari byaranze.

Avuga ko aya makimbira yari asanzwe ashingiye ku bushoreke kuko “uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA