AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo kurengera ibidukikije

Huye: Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo kurengera ibidukikije
27-10-2019 saa 20:04' | | Yasomwe n'abantu 972 | Ibitekerezo

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa yo kurengera ibidukikije bavuga ko ari amahirwe babonye yo gutanga umusanzu wabo mu kurengera ibidukikije babinyujije mu bihangano bitandukanye.

Ibi babitangaje ku wa 26 Ukwakira 2019 ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza amarushanwa yo kurengera ibidukikije yateguwe na kampani yitwa ‘Ibinkikije nkunda’ yari afite intego yo kurengera ibidukikije ku nsanganyamatsiko igira iti [‘Turwanye ibihumanya ikirere tugire ubuzima bwiza’]

Abanyeshuri bo mu kiciro rusange n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bahiganwaga mu gutambutsa ubutumwa kuri iyi nsanganyamatsiko babinyujije mubihangano by’indirimbo n’imivugo.

Ni igikorwa cyabereye mu ishuri ryisumbuye rya ENDP Karubanda kitabirwa n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Huye babashije kugera ku kiciro cya nyuma yo gutsinda igice cyambere cy’aya marushanwa cyaberaga mu bigo bitandukanye bigamo.


Itorero ryo muri ENDP Karubanda ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Ingabire Triphine witabiriye aya marushanwa aturutse mu ishuri rya Notre Dame de la Providence Karubanda akaba ari nawe wegukanye umwanya wa mbere mu ndirimbo mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, avuga ko amarushanwa nk’aya abafasha kwitinyuka no kubona umurongo wo gutanga ubutumwa bwabo nk’urubyiruko.

Yagize ati: “ Aya marushanwa nayakiriye neza ndetse n’ igihembo nabonye cyanejeje kuko nkiyumva numvise ko ari imwe mu nzira yo gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko kuko tuba dufite ibitekerezo bitandukanye ariko tukabura umurongo wo kubitangamo.”

Yakomeje agira ati “Icyo nashishikariza abantu ni ukumva ko iyi si yacu n’ikirere cyacu ni twebwe tugomba kubibungabunga ngo tugire ubuzima bwiza ubwo nibabyangiza bamenye ko ubuzima buri mu bibazo”

Ntirenganya Eric witabiriye aya marushanwa aturutse ku rwunge rw’amashuri rwa Nkubi, akaba ari nawe wegukanye umwanya wa mbere ahigitse abandi babiri bari bahanganye mu bihangano by’imivugo y’abo mu kiciro rusange, nawe avuga ko yishimye cyane guhiganwa n’abantu benshi kandi b’abahanga ariko akegukana igihembo, asaba urundi rubyiruko gufata ingamba zikomeye bakarinda ikirere.

Yagize ati “Nishimye cyane ntabwo byari byoroshye kurushanwa n’abantu bangana kuriya. Ndashishikariza abantu kujya barinda ikirere kandi bagafata ingamba zo guhagarika ibikorwa bibi bakoraga byangiza ibidukikije.”

Ntirenganya yavuze ko ibihembo yahawe bizamufasha kurushaho kumenya ibihumanya ikirere akabona ibyo aganiriza abandi abashishikariza kubyirinda.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bifuza ko amarushanwa nk’aya yakongerwamo imbaraga ndetse akajya abera ahantu hagera abantu benshi nabo bakabasha kwakira ubutumwa butangirwamo.

Yves Rugira, Umuyobozi wa Kampani ‘Ibinkikije nkunda’, avuga ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gusanga urubyiruko nk’intumwa nziza mu gufatanya gutanga umusanzu wo kurengera ibidukikije nk’ikibazo gihangayikishije isi muri rusange.

Yagize ati “Twahisemo gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije duhera kuri topic ijyanye no kurwanya ibihumanya ikirere kuko ni ikibazo gihangayishije isi muri rusange, dutegura aya marushanwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu. Twahereye mu rubiruko cyane cyane urwo mu bigo by’amashuri kuko burya urubiruko ni intumwa nziza, urabona bagiye kujya mu biruhuko bizamara igihe kirekire twaravuze tuti ni iki twabatuma kugira ngo bage kutubera intumwa nziza.”

Akomeza avuga ko iyi kampani izakomeza gukorana n’amatsinda yo kurengera ibidukikije mu bigo bitandukanye kandi ko ubushobozi ni bwiyongera ibikorwa nk’ibi bizava mu rubyiruko rwo mu bigo by’amashuri gusa bikagera no mu bandi bantu batandukanye.

Ati “ Twifuza ko ubushobozi bwiyongereye byava mu bigo by’amashuri bikajya no mu rundi rubyiruko rutari mu mashuri kuko nabo inyigisho nk’izi barazikeneye ntabwo tuzagarukira hano tuzajya no mu bindi byiciro bitandukanye by’abaturage”

Butera Martin, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibidukikije, avuga ko imyumvire yo kurengera ibidukikije yahindutse ugereranyije no mu myaka yashize aho abantu bari bazi ko kurengera ibidukikije ari ukudatema amashyamba gusa.

Agira ati “Bigaragara ko haba abakuru n’abana bamaze kugenda babyumva, bikomereje aho twakomeza kugenda tuzamuka ari nabyo bizatugeza ku iterambere rirambye.”


Ntirenganya Eric WO kuri GS Nkubi niwe wabaye uwambere mu mivugo mu kiciro rusange

Aya marushanwa yo ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’abanyeshuri 20 baturutse mu bigo bitandatu byo mu Karere Ka Huye aribyo ENDP Karubanda, Petit Seminaire Batisite, EAV Kabutare, GS Nkubi, GS Regina Pacis, na GS Butare Katorike.

Abanyeshuri bose bitabiriye aya marushanwa bahembwe ibikoresho bitandukanye by’ishuri birimo amakayi n’amacupa yo gutwaramo amazi naho ababaye abambere muri buri kiciro cyahiganwe bahembwe amakayi, amacupa yo gutwaramo amazi n’ibikapu byose biriho ubutumwa bwa REMA bwo kurengera ibidukikije ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Clementine U.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...