AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Mu isambu y’uwishwe muri Jenoside habonetse imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside

Huye : Mu isambu y’uwishwe muri Jenoside habonetse imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside
27-03-2021 saa 14:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3101 | Ibitekerezo

Mu isambu y’umuturage wishwe muri Jenoside iherereye mu Kagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, habonetse imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021 ubwo hakorwaga igikorwa cyo kuyishakisha.

Iyi mibiri yabonetse mu cyobo kiri mu isambu y’umuturage wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye muri kariya gace.

Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, cyabaye mu gihe hari hashize ukwezi hari umuturage utanze amakuru ko hariya hantu hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Hamaze iminsi haboneka imibiri mu bice binyuranye by’Igihugu birimo no mu Karere ka Muhanga aho muri iki cyumweru hakozwe igikorwa cyo gushakisha imibiri iri ku rusengero rwa ADEPR-Gahogo.

Gusa umuyobozi wa kariya Karere, Kayitare Jacqueline yavuze ko imibiri yabonetse hariya hantu ari micye cyane ugereranyije n’abantu bashobora kuba barahiciwe.

Uyu muyobozi yagize ati “Umubare twatekerezaga si wo twabonye, gusa dutegereje imyanzuro y’inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo kindi.”

Muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 kandi mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, habonetse imibiri yakuwe mu musarani w’umuturage wari uherutse gutabwa muri yombi akaza kurekurwa ariko akaza guhita atoroka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA