AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Umuturage uregwa kwicira umugore we mu nzira yaburanishirijwe mu ruhame

Huye: Umuturage uregwa kwicira umugore we mu nzira yaburanishirijwe mu ruhame
24-09-2019 saa 14:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2203 | Ibitekerezo

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Huye rwatangiye kuburanisha umugabo w’ imyaka 50 witwa Nsabimana Straton ukekwaho kwica umugore we amutsinze mu nzira bavuye mu birori.

Kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 nibwo urukiko rwaburanishije ku ifunga n’ ifungura Nsabimana ukekwaho kwica umugore Mukakabayiza Marie. Uregwa yaburanishijirijwe mu ruhame aho icyaha cyabereye.

Uregwa yemeye icyaha anasaba imbabazi avuga ko yishe umugore we atabigambiriye. Tariki 8 Nzeri 2019 nibwo Nsabimana akekwaho kuba yarakubise umugore bari mu nzira bataha umugore ahita yitaba Imana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Nsabimana Straton yafungwa by’ agateganyo bugaragaza ko bufite impungenge ko arekuwe yahita atoroka, bukabishingira ku kuba n’ ubundi uyu mugabo yarafashwe ari guhunga nyuma y’ uko uyu mugore yari amaze gupfa.

Inkuru y’ uko Nsabimana yaketsweho kwica umugore yamenyekanye tariki 9 Nzeri 2019, uyu mugabo yafashwe ku munsi wakurikiyeho.

Bivugwa ko intandaro yo kuba uyu mugabo yarakubise umugore we bikamuviramo urupfu ari amakimbirane yari amaze igihe. Uyu mugabo ngo yarafunguwe asanga umugore yarabyaye undi mwana.

Nyuma y’ iburanisha abaturage bahawe ubutumwa bwo kwirinda amakimbirane no gusaba gutandukana binyuze mu mategeko aho kugira ngo umwe yice undi.

Inkuru bifitanye isano: Huye: Uwafunguwe yiciye umugore we mu nzira, harakekwa amakimbirane yari yihishe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...