AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Huye: Utuzu 200 tw’ amazi twambuye WASAC miliyoni 50, ingaruka zigera ku baturage

Huye: Utuzu 200 tw’ amazi twambuye WASAC miliyoni 50, ingaruka zigera ku baturage
8-10-2019 saa 18:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 851 | Ibitekerezo

Abatuye mu kagari ka Rango A mu murenge Mukura mu karere ka Huye babangamiwe no kuba bamaze imyaka 5 badafite amazi hafi kuko akazu k’ amazi kabegereye kamaze imyaka 5 gafunzwe. Ngo bituma hari ubwo bajya kuvoma mu kabande amazi bavuga ko anukamo icyo bita ‘igishangashanga’.

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2019, ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yageraga kuri aka kazu kari mu mudugudu wa Gaseke yasanze iruhande rwako harameze ibyatsi.

Abaturiye aka kazu bavuga ko kubona amazi bibagora rimwe na rimwe bakajya kuvoma mu kabande kuko ahandi hantu bagurisha amazi muri aka gace ari mu rugo rw’ umuturage. Ngo hari ubwo bajyayo bagasanga nta bahari cyangwa bagasanga abavomyi batonze umurongo kubera ubwinshi.

Makombe Mathias avuga ko aka kazu kubatswe muri 2007, kaza kufungwa muri 2014 bitewe n’ uko uwari ushinzwe kuvomesha atishyuraga WASAC.


Makombe Mathias uturiye iri vomero ryafunzwe kuva mu myaka itanu ishize

Agira ati “Uburyo aka kazu kari kaje kazanywe na EWASA ije kuzana amazi ngo abaturage babone amazi…Mbere y’ uko gafungwa twavomaga hafi n’ abaturukaga hariya hirya bakavoma amazi hafi. Rwose karadufashaga cyane.”

Uwimana Christine avuga ko nk’ abaturage bishyuraga nyiri umurima aka kazu kubatsemo buri uko bavomye ijerekani y’ amazi. Bakeka ko nyiri umurima yanze kwishyura WASAC igafunga amazi bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha amazi akongera agafungurwa.


Uwimana Christine arasaba ko iri vomero ryakongera rigafungurwa kuko abarikeneye ari benshi

Agira ati “Mbere katarafungwa karadufashaga amazi tukayabona ugasanga ni byiza nta kibazo. Turakeka ko yaba yaranze kwishyura WASAC ikaza ikayanga. Ikintu dusaba ubuyobozi ni uko bwaza bukadukingurira aya mazi , bukabaza na nyiri umurima icyo yifuza”.

Immaculee Nyiramingoti avuga ko amazi bayavoma aho bita kwa Innocent, gusa ngo hari igihe abura bakajya kuvoma mu gishanga amazi anukamo urushangashanga.

Nkurunziza Flodouard umaze imyaka 3 atuye muri uyu mudugudu avuga ko yahageze asanga aka kazu gafunze kubera amadeni y’ ibihumbi 120 uwari ushinzwe kuvomesha yambuye WASAC.

Ati “Ikibazo kitubangamiye ni uko hari ahantu tuvoma ku muntu wizaniye amazi ku giti cye, basa n’ aho bayagize ay’ umudugudu, hari igihe ujyayo ugasanga nta bahari cyangwa abana baho bakagusuzugura, ugasanga mbese nta serivise nziza ihari”.

Aka kazu k’ amazu nyuma y’ uko WASAC igafunze, abajura bibye inzugi n’ amadirishya byariho ndetse banahiba mubazi y’ amazi.

Nkurunziza avuga ko yigeze kujya kuri WASAC asaba ko bamuha aka kazu akagacunga, ngo bamubwira ko yabanza akishyura umwenda urimo.

Gusa ibi bitundukanye n’ ibyo Kanamugire Vedaste, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye yatangarije UKWEZI. Kanamugire yavuze ko baramutse babonye umuntu w’ inyangamugayo wemera gucunga aka kazu bakamuha batamwishyuje ibyangiritse mbere byose.

Ati “Twabuze umuntu uricunga kugira ngo afashe abaturage kubona amazi. Icyo dukeka kibitera ni uko muri metero 200, 250 hari irindi vomero, tugakeka ko iryo ngiryo ritabonaga abakiriya bahagije”.

Avuga ko muri rusange mu karere ka Huye abantu 200 mu bari bashinzwe gucunga amavomero bambuye WASAC miliyoni 50. Aba ngo WASAC irimo gufatanya n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu kubishyuza.


Kanamugire avuga ko andi mavomero yari yarafunzwe azira kwambura WASAC bayafunguye, iryo mu mudugudu wa Gaseke ngo ryabuze uwemera kuricunga

Amakuru aherutse gutangazwa n’ umwe mu bakozi ba WASAC ni uko ku rwego rw’ igihugu abari bashinzwe amavomero bambuye WASAC amafaranga y’ u Rwanda arenga miliyoni 200.

Kanamugire avuga ko kugira ngo iki kibazo kiranduke ari uko hashyirwaho amasezerano y’ uko ushinzwe gucunga amazi uzajya yambura WASAC imitungo ye izajya ifatirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...