AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibiciro bya hoteli ’Singita Kwitonda Lodge’ yafunguwe na Perezida Kagame n’ impamvu yiswe Kwitonda

Ibiciro bya hoteli ’Singita Kwitonda Lodge’ yafunguwe na Perezida Kagame n’ impamvu yiswe Kwitonda
1-08-2019 saa 17:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10268 | Ibitekerezo 9

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 1 Kanama 2019 aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame yafunguye hoteli igezweho yubatswe mu karere ka Musanzwe ahitegeye ikirunga cya Sabyinyo.

Perezida Kagame yavuze ko Singita Group ifite izina rikomeye mu bijyanye n’ amahoteli agaragaza ko ari amahirwe kuba u Rwanda rwiyongereye ku bihugu iyi kampani ikoreramo.

Inzu zigize Singita Kwitonda Lodge na Kataza House zubakishijwe ibikoresho birimo amakoro yo mu karere ka Musanze n’ imigano.

Perezida Kagame yashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka no kuba iyi hoteli ifite uburyo bwo gukoresha ingufu z’izuba.

Umukuru w’ igihugu yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.

Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”

Ibiciro

Ubuyobozi bw’ iyi Lodge buvuga ko ibiciro byayo bizajya bihinduka bitewe n’ibihe. Uko bihagaze uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura $1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1.6 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura $3500.

Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku 8000$ ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba $15 000 ku ijoro rimwe. Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera muri iryo joro, birimo ibyo kurya no kunywa.

Impamvu yiswe ‘Kwitonda’ Lodge

‘Singita Kwitonda Lodge’ yitiriwe ingagi y’ingabo yari izwiho ubwitonzi. Iyi ngagi yapfuye muri 2012 ifite imyaka 40. Yabanje kubura mu muryango wayo nyuma iza kuboneka itagihumeka.

Luke Bailes, washinze Singita, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.

Ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”.

Mu 1993 nibwo Singita Group yatangiye ishoramari mu bukerarugenda. Iyi hoteli Singita Kwitonda Lodge na Kataza House zije ziyongera ku zindi Lodge iyi kampani isanganwe muri Tanzania (muri Grumeti Game Reserve na Lamai), muri Zimbabwe (Singita Pamushana Lodge) no muri Afurika y’Epfo (Singita Sweni Lodge na Singita Sabi Sand.)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Apia Kuya 8-08-2019

Hotel zitari kurugero Rw ’abanyagihungu
Kubwanjye ndumva ntacyo iba ije gukemura .ababishinzwe nibinge kuri biriya biciro pe.

Ferdinand019k-uwiragiye Kuya 6-08-2019

Icyakora simbizi neza niba ibi biciro aribyo cg ari bya bihuha tumenyereye byo muri Rwandan media,niba ibiciro aribyo byaba bihanitse birenze urugero.

Kankindi Kuya 6-08-2019

Hari amahoteri asigaye ajya gutegera abantu ku muhanda ngo muze iwacu twishyuza make mbese bagiye bashyiraho abakozi bakubara aba kiriya biratangaje kubaka Hotel kumamiriyoni nayo y’ideni nyuma agasigara ushaka bazajya bajya kuguhigira abakiriya koko Imibare ni iyihe ubwo!

muti Kuya 6-08-2019

Njye ndumva iyi hotel ikaze. ubu c ayo mafr ko ari menshi ni akahe kamaro ifitiye abanya Musanze?Njye nzajya nigira muza Kigali za 5000fr.

emmanuel Kuya 3-08-2019

Iririre harabanyarwanda barifite ndetse Nandi bakunda iraharyumunsumwe.

mwiza Kuya 3-08-2019

yegoko njye naringize ngo ni Francs Rwandais naho ni Dollars?
mutegereze 2ans tuzahiraramo kuri 100 Dollars

Nishimwe Jean Claude Kuya 2-08-2019

Aya ni amavamuhira iyi turayiraramo ejobundi ku bihumbi 20..ngo Million zingahe?? Haaaaaaaa yewe ko n’abazungu bayatanga ari bake ra??

Kalisa Kuya 2-08-2019

None iyi hoteli ko numva nta munyarwanda wayigondera? Izajya itegereza abanyamerika batatu cyangwa bane mu mwaka wose. Nta musaruro izabona birumvikana.Cyakora n’abazungu bazi ubwenge, aturuka iwabo yamaze kumenya hoteli cyangwa lodge ihendutse.

Maga Kuya 2-08-2019

Iyi hoteri mbaye mbivuze kare, izahomba kuko ntushobora gushyiraho ibiciro abenegihugu batakwiterereza ngo wumveko abazungu bo bazayaguha, nabo bazi ubwenge bava mu birunga bakajya kurara mu mujyi wa Musanze muri Lodge za make. Iyi irangiye nkaza hoteri zirunze iKigali zabuze abakiriya.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...