konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ibiro by’ Akarere ka Gasabo bigiye kwimukira mu igorofa ya miliyari zirenga 6

Ibiro by’ Akarere ka Gasabo bigiye kwimukira mu igorofa ya miliyari zirenga 6
4-01-2019 saa 10:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3397 | Ibitekerezo 1

Imirimo yo kubaka ibiro bishya by’ Akarere ka Gasabo irasatira umusozo. Ubuyobozi bw’ aka karere buvuga ko bazimukiramo bitarenze Kamena 2019.

Kuba iyi nzu byatangiye muri Kamena 2016, biza guhagaragara bitewe n’ ikibazo cy’ ibura rya sima ryatumye n’ ingengo y’ imari yari iteganyijwe kugenda kuri iyi nzu yiyongera.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Gasabo ushinzwe Iterambere n’ ubukungu Raymond Chretien Mberabahizi, yabwiye The New Times ko ubu imiririmo yo kuba iyi nzu y’ amagorofa arindwi igeze mu kiciro cya nyuma.

Mberabahizi yavuze ko mu kwezi gutaha kwa kabiri, rwiyemezamirimo azamurikira akarere iyi nzu kagatangira kugenzura niba yarubatswe uko byari biteganyijwe.

Yagize ati“Igenzura rigaragaje ko nta kibazo byatwara andi mezi abiri ku buryo twakwimuka nko muri Gicurasi cyangwa Kamena”

Muri Mutarama umwaka ushize, abayobozi bavugaga ko izuzura itwaye miliyari 5,5. Byari byitezwe ko izaba yuzuye bitarenze 2017. Mberabahizi avuga ko ingengo y’ imari yari iteganyijwe izarenga ikajya hagati ya miliyari 6 na 7.

Kuri ubu ibiro by’ Akarere ka Gasabo biherereye mu murenge wa Kacyiru hafi ya Ambasade y’ Abanyamerika na Minisiteri y’ ibikorwaremezo.

Akarere nikamara kwimukira mu biro bishya ku Gishushu aho kakoreraga hazahinduka ibiro by’ Umurenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Umubyeyi Kuya 4-01-2019

Ariko nibwo bitavugwa cyane mbona amafaranga atangwa NGO hubakwe ibiro byuturere n’imirenge akabije kuba menshi!!abakozi baka rere ntibakeneye inzu zihenze NGO bakore neza!keretse Wenda nkaha mu migi zigye zikodeshwaho nabandi Bantu!!ariko no byaro ziriyo mini cyane!nyuma leta izahomba kandi zibure nabazigura rwose!!
Nge mbona ari competition itagize ikivuze mukubaka ama offices

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...