AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibiza: ‘Gutungurwa 1,2,3 ntibabyita gutungurwa babyita ubugoryi’ Meya Habitegeko

Ibiza: ‘Gutungurwa 1,2,3 ntibabyita gutungurwa babyita ubugoryi’ Meya Habitegeko
29-01-2020 saa 08:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2630 | Ibitekerezo 1

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye abahinzi n’aborozi gufatira ingamba imihindagurikire y’ikirere ntikomeze kugira ingaruka mbi ku buhinzi n’ubworozi yongeraho ko guhora umuntu atungurwa babyita ubugoryi.

Yabitangarije mu nama yiga ku buhinzi n’ubworozi yahuje abayobozi b’imirenge n’abahinzi n’aborozi bahagarariye abandi yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2020.

Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kugusha imvura nyinshi, by’umwihariko iyaguye mu mpera z’umwaka ushize ikaba yarangije imyaka y’abaturage cyane cyane iyari ihinze mu bishanga.

Meya Habitegeko yabwiye abahinzi n’aborozi ko bakwiye gufata ingamba kuko ngo imvura nyinshi ikurikirwa n’izuba ryinshi.

Yabasabye gufata ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo ibyangizwa n’imvuzure bige byishyurwa n’ubwishingizi no guteganya uburyo bwo kuhira ku buryo mu gihe izuba ribaye ryinshi imyaka ituma.

Yagize ati “Dukwiye kwiga kubana n’ibyago niko navuga, ntibiguhungabanye uko byagenda kose uziko bizaba. Ubu rero gutungurwa 1,2,3 burya ntibiba bikitwa gutungurwa babyita ubugoryi. Wowe uziko iyi mvura nihita izakurikirwa n’izuba ry’igikatu, yongere ikurikirwe n’imvura ya kirimbuzi ntufate ubwishingizi!”.

Meya Habitegeko yabwiye abafite imyaka yangijwe n’imvura yaguye mu mpera za 2019, ati “Ntabwo muzapfa turebera ariko umuti urambye nimuge mu bwishingizi”.

Muri Mata 2019 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo y’ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo. Kuva iyi gahunda yatangira muri inka zigera ku bihumbi bine (4000) zimaze gufata ubwishingizi, muri zo 59 zarapfuye, izimaze kwishyurwa ni 51. Hegitari 1775,61 mu gihugu hose ziri mu bwishingizi.

Mu turere dutandukanye tw’igihugu abahinzi bagirijwe n’ibiza bafite ubwishingizi barishyuwe. Mu karere ka Gisagara abahinzi b’umuceri wangijwe n’imyuzure bafite ubwishingizi bishyuwe miliyoni 13.

Abahinzi bifuza ko ku ku myaka ifatirwa ubwishingizi hakongerwamo ibishyimbo, inyanya, imyumbati n’urutoki.

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), Nirere Marion avuga ko bahereye ku bihingwa bibiri by’Umuceri n’ibigori, akavuga ko bateganya kwishingira n’ibindi bihingwa birimo Ibishyimbo, Soya, imyumbati n’urusenda bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2020.

Mu karere ka Nyaruguru habarurwa inka ibihumbi 46. Bafite gahunda yo koroza amatungo magufi abagore n’urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwivana mu buhene.

Nyaruguru n’akarere kazwiho kweza icyayi n’ ibirayi cyane gusa gafite ubutaka busharira ari naho abahinzi bahera basaba ko bahabwa ishwagara kuri nkunganire kuko iyo bayikoresheje hera cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
HATEGEKIMAN Kuya 3-02-2020

mwiriweho? njye ndashimiya bunani ibyo yakoreye uwo mwana.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...