AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibyo utamenye ku mwarimukazi w’I Nyamagabe uherutse kwiyahura

Ibyo utamenye ku mwarimukazi w’I Nyamagabe uherutse kwiyahura
24-02-2020 saa 13:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19268 | Ibitekerezo 3

Ku wa Kabili w’icyumweru gishize tariki 18 Gashyantare 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Irikujije Christine wari umwarimukazi ku ishuri rya G.S St Kizito yiyahuye.

Ikinyamakuru UKWEZI twaganiriye na Bernard Rukundo, umugabo wa nyakwigendera adutangariza byinshi ku kwiyahura k’umugore we bari bamaze imyaka itatu bashyingiranywe birimo no kuba Irikujije yarashatse gutorokera umugabo we mu kugezi wa Mwogo.

Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka , mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’ Amajyepfo, hafi ya sitade ya Nyagisenyi.

Rukundo avuga ko kwiyahura k’umugore we byatunguranye, ngo byari byatangiye ku wa Mbere kuko ku wa mbere Irikujije yagombaga kujya ku mwarimu SACCO gukemura ibibazo byari byagaragaye kuri konte ye.

Uyu mugabo w’umumotari w’imyaka 39 yahamagawe n’umuyobozi w’ ishuri umugore we yigishagaho amubaza niba azi aho umugore we ari, undi amusubiza ko atahazi, uwo muyobozi amubwira ko Irikujije ari I Huye kandi ko bamufashe bugwate.

Ibibazo byari kuri konte ya Irikujije ni uko yari yabwiye umugabo we Rukundo Bernard ko hari ibihumbi 100 byavuye kuri konte ye. Ibi byabaye mu cyumweru kibanziriza icyo uyu mwarimukazi yiyahuriyemo.

Bernard agihamagarwa n’umuyobozi w’ ishuri umugore we yakoragaho akamubwira ko umugore yafashwe bugwate yahise yatsa moto ajya I Butare, agezeyo asanga umugore we yafashwe n’umwajenti wa mobile money. Uyu mugore yari yagiye kuri uyu mwajenti yoherereza umuntu amafaranga ibihumbi 82 abura ayo kwishyura umwajenti.

Irikujije ngo bakimara kumufata yagiye k’ Umwarimu SACCO gushakayo ayo mafaranga ibihumbi 82 ngo ahaye umwajenti barayamwima kuko mu cyumweru cyabanje byagaragaraga ko yabikuje ibihumbi 100.

Bernard agira ati “Nkigera I Butare yahise ambwira ngo cheri mbabarira nakubwiye ko kuri konte nasanzeho ibihumbi 5 kandi nari nabikuje ibihumbi 100 , ibihumbi 95 bahita babintwara”.

Akomeza agira ati “Ku wa mbere rero yasubiyeho abaha ibihumbi 82 sinzi ibyo bari bumvikanye ibyo aribyo”.

Hari amakuru avuga ko Irikujije yari yahamagawe n’abatekamutwe bamubwira ko bashaka kumuha akazi muri Compassion International ariko ko agomba kubanza kubaha amafaranga akabona gutangira akazi.

Bernard avuga ko umugore we atigeze amuganiriza uko byagenze kugira ngo abatekamutwe bamutware aya mafaranga ibihumbi 177 bityo ngo nta nubwo azi neza icyo abo batekamutwe bari babeshye umugore we..

Uyu mugabo avuga ko ikintu yabwiye umugore we bari I Butare ari ukumubwira ko amubabariye.

Akomeza avuga ko yabanje kujya mu biro bya MTN kureba niba iyo numero y’umwajenti wafashe bugwate umugore isanzwe izwi asanga irazwi, ajya kugisha inama kuri RIB bamubwira ko niba ari umwajenti usanzwe uzwi bagomba kumwishyura amafaranga ye.

Numero yari yoherejweho amafaranga barayihamagaraga igacamo ariko nyirayo ntayitabe.

Icyakurikiyeho ni uko Irikujije yandikiranye urwandiko n’uyu mwajenti amubwira ko azamwishyura ayo mafaranga ibihumbi 82 nyuma y’iminsi itatu.


Rukundo Bernard yasigiwe na Irikujije Christine umwana w’umukobwa w’umwaka umwe/ foto Venuste Habineza

Mu nzira bataha umugore yashatse kumucika

Ibi birangiye Bernard yahise yatsa moto acyura umugore we. Bernard avuga bageze ku mugezi wa Mwogo, umugore yashatse kuva kuri moto amubwira ko ashaka kujya kwihagarika. Umugabo ngo yanze guhagarara kuko yabonaga aho hantu hari mu ishyamba kandi ari nijoro.

Ati “Ndamubwira nti aha hantu nihabi ihangane turagera imbere ku Karambi, tugeze ku Karambi arambwira ngo aho nashakaga kwiherera ni hariya tugende ndiherera mu rugo”

Bageze mu rugo ngo Irikujije yahise aryama atariye, ngo yagaragaraga nk’umuntu unaniwe cyane. Bernard ati “Nari namaze gukeka ko ari abatekamutwe bahuye nubwo atabimbwiye”.

Mu gitondo saa kumi n’imwe ku wa kabiri, umugore yarakangutse abaza umugabo uko ameze umugabo amubwira ko ameze neza, umugabo nawe abaza umugore uko ameze umugore avuga ko yumva ananiwe.

Umugabo yahise ahamagara directeur wa GS St Kizito asabira uruhushya umugore we, arangije ajya mu mujyi wa Nyamagabe kuzana amata.

Ari mu nzira avuye kuzana amata, nibwo umuturanyi yamuhamagaye amubwira ko umugore yiyahuye kandi ko yamaze gupfa.

Bernard ati “Bakibimbwira nahise nta umutwe nibaza ibimbayeho, ntabwo natekerezaga ko yakwiyahura cyane ko namubwiraga nti nubwo yaba miliyoni inzu twubatse twanayigurisha tukajya gukodesha ariko ibibazo bigakemuka nyuma ubuzima bugakomeza”.


Mu rugo kwa Bernard Rukundo na Nyakwingendera Irikujije Christine

Bernard ageze mu rugo bahise bahamagara RIB na Polisi y’ u Rwanda umurambo wa Nyakwigendera Irikujije ujyanwa ku bitaro bya Kigeme, usibira tariki 19 tariki 20 Gashyantare 2020 baramushyingura.

Rukundo Bernard avuga ko umuntu wese uhamagawe n’umuntu atazi akwiye kumwitaba ariko yamusaba serivise akabanza kubitekerezaho mbere yo kumuha serivise byaba nangombwa akagisha inama abandi bantu.

Abatekamutwe iyo bahamagaye umuntu bashaka kumutuburira bamusaba kutagira uwo abibwira, ibi babikora kugira ngo umugambi wabo utavumburwa hakiri kare.

Rukundo Bernard avuga ko Irikujije Christine yari umuntu uzi gukunda ngo ntabwo yizeye ko yazabona undi muntu ufite urukundo nk’urwa Christine ati "Imyaka irenga 3 twamaze tuziranye ntabwo yigeze ampamagara mu izina, yampamagaraga CHERI akabivuga mu ijwi rituje cyane"

Abaturanyi babajwe n’urupfu rwa Irikujije

Munyemana Modeste, ubwo yaganirana na UKWEZI tariki 23 Gashyantare 2020 yavuze ko mu cyumweru kimwe amaze kumenya abantu 3 bo mu murenge wabo wa Gasaka biyahuye kandi bose b’abagore.

Ngo harimo umukobwa iwabo batumye guhaha ibyo yahashye abira umunyonzi ageze iwabo asanga uwo munyonzi yabinyujije indi nzira, abonye atari bubone ibisobanuro aha nyina ahita yiyahura.

Ngo undi wiyahuye ni umukobwa wari utwite inda y’umusore bakundanaga uwo musore amubwira ko atakimukunda bituma uwo mukobwa yiyahura apfana n’uwo yari atwite.

Uwa gatatu ni Irikujij. Modeste ati “Irikujije yari umuntu ukunda abaturage, nabo bakamukunda, yaducagaho twicaye hano akadusuhuza, agasura abaturage. Urupfu rwe rwaratubabaje cyane kuko natwe byaradutunguye”.


Umuturanyi Munyemana Modeste

Nyandwi Aimbale avuga ko Irikujije yari umuntu mwiza cyane ati “Yagucagaho mu gitondo agiye ku kazi akaguha mwaramutse, waba unarwaye akakubaza uko umeze, ku cyumweru yaba atakoze akaza hano mu gasambu tukaganira”.

Giraneza Francine avuga ko atazibagirwa ukuntu Irikujije Christine yakundaga kuvuga ijambo ‘zirakunaze’. Ati “Byari nk’igiparu, iyo yabona umuntu yihitiye yaramubwiraga ngo ’zirakunaze’, ni urwenya yitereraga. Ako kantu tuzagakumbura cyane”.

Irikujije yahengereye umukozi agiye mu gikoni ahereza umwana we w’umwaka n’amezi abiri irindazi,we ajya mu cyumba apfundikanya ibitenge amanika umugozi mu ikumba ariyahura.

Abaturanyi bumvise umwana arira ubudahagaragara babaza umukozi icyabaye asubiza ko umwana ari kumwe na nyina mu nzu. Umukozi agiye mu nzu kureba nibwo yasanzwe nyirabuja yiyahuye yapfuye.

Abaturanyi bavuga ko umuntu wese wumva afite ikibazo kimuremereye yajya areba umuntu akiganiriza kuko bimufasha kwiyakira.

Nyamagabe: Mwarimukazi nyuma yo gutuburirwa yiyahuye asiga ibaruwa iteye agahinda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
-xxxx- Kuya 28-02-2020

Yewe abatekamutwe ubanza baba bafite namadayimoni bashyiramo umuntu

Cadet faustin Kuya 27-02-2020

Ndi NYAGATARE/GATUNDA Dukunda inkuru nziza mutugezaho

ERIC Kuya 26-02-2020

AMAFOT YISHYINGURWA RYACYIZIT

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...