AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya ku kibuye cya Shali bivugwa ko gifitanye isano n’ inzoka y’ uruziramire [AMAFOTO]

Ibyo wamenya ku kibuye cya Shali bivugwa ko gifitanye isano n’ inzoka y’ uruziramire [AMAFOTO]
7-01-2020 saa 22:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6573 | Ibitekerezo

Mu marembo yinjira mu karere ka Nyaruguru ari mu murenge wa Ngera ku bilometero 12 uvuye mu mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru niho hari ikibuye cya Shali. Ni ikibuye kinini gifite irindi iruhande.

Ni amabuye abiri ameze nk’ inzu ya Kinyarwanda n’ igikoni cyayo. Bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, Abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire runini (inzoka) ngo rumubuze gukomeza.

Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Abandi bantu bo bavuga ko ku bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wa mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo.

Mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi ukikije iryo buye abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura.

Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini, dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini.

Abatuye hafi y’ Ikibuye cya Shali bavuga ko iri buye risurwa n’ abantu benshi ariko ngo mu barisura bose ntawishyura amafaranga. Iri buye riherereye hafi y’ umuhanda, nta muntu uba uhari ngo asobanurire abantu amateka y’ iri buye ribereye ijisho.

Ahantu iri buye riherereye ni ahantu mu ishyamba, biragoye ko bamukerarugendo barisura babona aho bugama imvura cyangwa aho bagura amazi kuko nta nzu iri hafi yaryo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA