AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ifungwa ry’imipaka kubera coronavirus ryahejeje mu Burundi umubyeyi wasize abana bane I Huye

Ifungwa ry’imipaka kubera coronavirus ryahejeje mu Burundi umubyeyi wasize abana bane I Huye
5-04-2020 saa 12:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4586 | Ibitekerezo

Muri rumwe mu ngo zo mu mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye hari inzu icumbitse abana bane b’Abarundi babayeho mu buzima bugoye kuko nyina yagiye mu Burundi kubashakira imibereho abura uko asubira mu Rwanda kubera ihagarikwa ry’urujya n’uruza n’ifungwa ry’imipaka kubera icyorezo cya coronavirus.

Aba bane bane bose ni abanyeshuri. Umukuru muri bo yitwa Nduwimana Pamella afite imyaka 20. Aganira na UKWEZI yavuze ko bavuye kuko babonaga mu gihugu cyabo badatekanye gusa ngo nyina yakomeje kujya ajyayo kuko se na nyirakuru basigayeyo.

Pamella avuga ko coronavirus yatumye imibereho ye n’abavandimwe be iba mibi kuko nyina ariwe wari ubatunze muri byose abishyirira inzu akanabahahira.

Ati “Mama yajyaga I Burundi nka gatatu mu mwaka, ibyo azanye akishyura ibyo twabaga twakoresheje muri icyo gihe yabaga yagiye. Aho coronavirus iziye mama yagerageje gushaka kugaruka birananirana”

Uyu mukobwa avuga kuba nyina yarabuze uko asubira mu Rwanda byabagizeho ingaruka kuko hari ibintu byinshi bakenera ntibabibone.

Ati “Ingorane zabaye nyinshi kuko hari nk’abantu bajyaga badukopa batakidukopa cyangwa baduha bimwe ibindi ntibabiduhe kuko imirimo myinshi yahagaze kubera coronavirus”.

Muri gahunda iri mu gihugu hose yo guha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku abari batunzwe no gupagasa aba bana nabo bagezweho n’abagira neza.

Pamella avuga ko uko babyakiriye yagize ati “Twarishimye cyane, haje umuyobozi w’umudugudu n’umuyobozi w’isibo, na DASSO, baduhaye ibishyimbo, kawuga n’isabune. Twabyishimiye cyane kuko biradufasha. Byari bikenewe turabashimiye ko mwadutekerejeho”.

Pamella avuga ko impungenge bafite ari uko coronavirus iramutse itinze kurangira, nyina agakomeza kubura uko asohoka mu Burundi bashobora kuzabura amafaranga yo kwishyura inzu kuko aho baba bakodesha, gusa afite icyizere ko nyiri inzu ashobora kuzabihanganira kuko ikibazo kiri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Tumba Migabo Vital, avuga ko muri gahunda yo gufasha abo coronavirus yabujije gusubira gupagasa abamaze gufasha ku rwego rw’umurenge ari imiryango 300, kandi ngo iki gikorwa kirakomeje.

Migabo asaba abifite gukomeza gufasha abatishoboye, akanasaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus bakabara intoki kenshi, baguma mu rugo, kandi bakanibuka kubahiriza intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...