konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ikawa y’u Rwanda yabonye isoko rikomeye muri Afurika y’Iburengerazuba

Ikawa y’u Rwanda yabonye isoko rikomeye muri Afurika y’Iburengerazuba
1-06-2018 saa 17:50' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1426 | Ibitekerezo

Uruganda rw’abahinzi b’ikawa mu Rwanda ruzwi ku izina rya Rwanda Farmers Coffee company (RFCC) rufatanyije na JR Farm Limited yo muri Nigeria bazwi nka ’’JR coffee " bagiranye amasezerano yo gucuruza ikawa y’u Rwanda muri Nigeria no muri Afurika y’Uburengerazuba.

Iyi gahunda y’ubucuruzi bw’ikawa muri Nigeria, izarushaho guteza imbere ubucuruzi no kunywa ikawa muri Afurika binyuze mu bufatanye bwatangijwe tariki 27 Gashyantare 2018 hagati ya Kompanyi ya Rwanda Farmers Coffee na JR Farm Limited ya Nigeria.

Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kompanyi ya Rwanda Farmers Coffee , Eric Rukwaya avuga ko abahinzi b’ikawa mu Rwanda bazungukira byinshi muri ubu bufatanye kuko igiciro cy’ikawa kizikuba inshuro zisaga ebyiri.

Ati " Ikawa y’u Rwanda yiyongereye agaciro igiye kujya igenda ari nyishi kurusha mbere kandi igende yitwa iyo mu Rwanda. Abahinzi bazabonamo umusaruro ufatika mu mafaranga kuko igiciro kigiye kwikuba 2, niba abahinzi babonaga amadolari ane ubu bagiye kujya babona amadolari 8, bikazatuma yiyongera agaciro atari mu bwiza gusa kuko ibusanganwe, ahubwo abahinzi bagiye kunguka bongere uburyo bayitunganyaga ikazagera ku isoko imeze neza.’’

Biteganyijwe ko ikawa ya mbere izagurishwa muri Nyakanga 2018 aho toni 4 zifite agaciro k’ibihumbi makumyabiri by’amadorari ya Amerika (20,000) ni ukuvuga asaga 17,400,000 uyashyize mu manyarwanda.

Olawale Rotomi Opeyemi Umuyobozi wa JR farm limited yavuze ko ubufatanya hagati y’impande zombi muri Afurika buteye imbere kandi ko buzageza kuri byinshi.

Yagize ati "Dufite icyizere ko ubufatanye hagati y’iganda zombi buzatuma ubucuruzi muri Afurika n’ihererekanya ryabwo bizatera imbere, bikanarushaho gukomeza ubuhahirane mu bukungu hagati y’u Rwanda na Afurika y’Iburengerazuba, bikarema akazi ndetse n’ubukire muri Afurika."

JR Farm Limited izacuruza muri Nigeria n’ahandi mu bihugu bituranye ikawa ituruka mu Rwanda, byo bizarushaho kwamamaza no guteza imbere ikawa ikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ifite ubwiza bwa Arabica coffee.

Amasezerano hagati ya Rwanda Farmers Coffee Comkpany na JR Farm Ltd yasinywe kuri 27 Gashyantare 2018 bikozwe na Eric Rukwaya ushinzwe Ubucuruzi muri iyi Kompanyi, na Rotimi Opeyemi Umuyobozi mukuru wa JR Farm Limited.

Ayo masezerano yemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (Rwanda Development Board ) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (National Agriculture Export Board).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...