AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ

Ikinyamakuru Ukwezi cyaje ku isonga mu kugira abanyamakuru begukanye ibihembo bya ARJ
6-08-2021 saa 11:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5451 | Ibitekerezo

Abanyamakuru bose b’ikinyamakuru Ukwezi bitabiriye amarushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, bitwaye neza banahabwa ibihembo mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza mu mukoro bahawe ugendanye n’amahugurwa bahawe agamije kubongerera ubumenyi n’Ubunararibonye.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru mu byiciro bitandukanye.

Buri cyiciro cy’abahugurwa cyahuguwe ukwacyo, amatsinda yose akaba yari agizwe n’abanyamakuru batandukanye baturutse ku binyamakuru binyuranye. Mu byiciro byose uko ari bitanu, ikinyamakuru Ukwezi cyohereje abanyamakuru mu byiciro bitatu bigendanye n’akazi ka buri munsi bakora.

Nyuma y’amahugurwa, ARJ yateguye amarushanwa agendanye n’ibyo abanyamakuru batandukanye bari bahuguwemo. Muri rusange abahuguwe ari nabo bagombaga guhatana, ni abanyamakuru 70.

Mu cyiciro cy’ibijyanye no kunoza no gucunga ibishyirwa ku mbuga za Internet (Web Content Management), uwa mbere yabaye Manirakiza Théogène wari uhagarariye ikinyamakuru Ukwezi. Yakurikiwe na Bugirimfura Rachid w’ikinyamakuru Intego, uwa gatatu aba Eric Uwimbabazi.

Mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda mu gukoresha amafoto (Photojournalism), uwa mbere yabaye Kubananeza Willy Evode usanzwe akorera ikinyamakuru Ukwezi mu bijyanye no gufata no kuyobora amashusho (Camera Operator), akurikirwa na Muhizi Olivier wari uhagarariye Rojaped naho uwa gatatu aba Ndayambaje Jean Claude w’ikinyamakuru Umurengezi.

Mu cyiciro cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashisha telefone mu gukora inkuru z’amashusho zitambuka kuri televiziyo (Mobile Journalism), uwa mbere yabaye Selemani Nizeyimana w’ikinyamakuru Kigali Post, akurikirwa na Espérance Uwamariya ukorera ikinyamakuru Ukwezi ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho (Video Producer), uyu akaba ari nawe mukobwa rukumbi waje mu batsinze muri rusange, hanyuma uwa gatatu aba Pierre Claver Niyonkuru ukorera Ijwi ry’Amerika (VOA).

Itsinda ry’abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amahame (ethics) y’itangazamakuru, ryo ryahatanye mu matsinda, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye bishyira hamwe mu byiciro, binasobanura ko ho habayeho itsinda ryabaye irya mbere, irya kabiri n’irya gatatu, buri tsinda rigomba kugabana ibihembo batsindiye.

Ikindi cyiciro ni icy’abakora ibiganiro kuri radio na televiziyo (Talk Shows), aha naho abitabiriye amahugurwa bakaba barafatanyije n’abo basanzwe bakorana ibiganiro, bisobanura ko naho uwitabiriye amahugurwa yahatanye mu izina ry’ikiganiro akora.

Uwa mbere muri buri cyiciro, yagenewe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda 300.000, uwa kabiri agenerwa 200.000 naho uwa gatatu agenerwa amafaranga 100.000.

Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, asobanura ko iri shyirahamwe rishyize imbere kongerera ubumenyi abanyamakuru, buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Agira ati : "Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), mu mahugurwa riterwamo inkunga na Koperatsiyo y’Abasuwisi binyuze muri UNDP na Gahunda y’Iterambere ry’Itangazamakuru iri muri RGB, rishyize imbere amahugurwa atanga ireme, abayahawe bakibutswa guhora baharanira gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame y’umwuga bahisemo. "

Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ

Akomeza agira ati : "Abahawe ubumenyi kandi bashishikarizwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe hagamijwe ko ibyo bakora bibashoboza kwitunga no kwiteza imbere, berekana ikinyuranyo cy’abanyamwuga n’ababa bashaka kwiyitirira umwuga batabifitemo ubumenyi"

Uretse abanyamakuru bahembwe mu byiciro bitandukanye, abagerageje kwitabira ayo marushanwa muri rusange nabo buri wese yagiye agenerwa agashimwe ko kuba baragize ubwo bushake n’umuhate wo kugerageza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA