Jeanne Mukarwema nyina wa Imashimwe Sandrine yavuze ko umukobwa we mbere y’ uko yicwa yamuhamagaye akamubwira ko yumva afite ubwoba.
Uyu mubyeyi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2019 mu muhango wo gushyingura uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga UR –CST.
Manishimwe yishwe ku Cyumweru tariki 8 Nzeri avuye mu bukwe bw’ umwarimu wo muri UR-CST. Umurambo we wabonywe n’ abanyeshuri hafi y’ inzu yo mu cyahoze ari KIST, yitwa KIST4.
Mukarwema mu buhamya yatanze mu misa yo gusabira uyu mukobwa yagize ati “ Sandrine yari yarampamagaye mu minsi mike mbere y’uko apfa turavugana ariko numvaga afite ijwi ritameze neza. Yambwiye ko yumva atamerewe neza ansaba kumusengera ku Mana.”.
Umwe mu bari bazi Sandrine yavuze ko ubwo yari akiba hanze ya Kaminuza hari abajura bamwibye mudasobwa nyakwigendera abona isura y’ umwe muri bo.
Sandrine Imanishimwe bitaga akazina ka Fillette yavutse taliki 28 Mata 1998 yigaga Biochemistry.
Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa 12 Nzeri 2019 rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica Imashimwe Sandrine.
Bazahanwe hakurikijwe amategeko