AMAKURU

UKWEZI
pax

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi uyu mwaka ntirikibaye

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi uyu mwaka ntirikibaye
30-06-2020 saa 14:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 527 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko imurikabikorwa ngarukamwaka ry’Ubuhinzi n’Ubworozi risanzwe riba hagati ya Kamena na Nyakanga buri mwaka ku Mulindi ritakibaye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi

Iri murikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi muri uyu mwaka 2020 ryari riteganyije kuba ku nshuro ya 15.

Mu imurikabikorwa n’imurikagurisha abantu aba ari uruvunganzoka, ku buryo byagorana guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi rihuriza hamwe abahinzi, aborozi n’abashakashatsi ndetse n’abaterankunga. Iri murikabikorwa ribera ku Mulindi mu karere ka Gasabo mu gihe imurikagurisha ribera I Gikondo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko amakuru ajyanye n’imurikabikorwa ry’ubutaha azatangwa mu gihe kiri imbere.

Mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi hasanzwe hagaragazwa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, abacuruza imbuto n’ifumbire bakabisobanurira abitabiriye iki gikorwa, ndetse n’abafite ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi nk’imashini zuhira, izitera imiti n’ibindi nabo bakabisobanurira abitabiriye iki gikorwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...