AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Inkomoko n’ irengero ry’ intama yagendanaga n’ Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Inkomoko n’ irengero ry’ intama yagendanaga n’ Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
10-01-2020 saa 00:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14327 | Ibitekerezo 6

Mu mateka y’ urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi hari ifoto abasirikare ba FPR inkotanyi bagaragara bari kumwe n’ intama y’ umweru. General James Kabarebe warwanye uru rugamba yamaze amatsiko abibaza ku nkomoko y’ iyi ntama n’icyo yari imaze.

Gen. Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo z’ u Rwanda ubu ni Umunyajyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu byerekeye igisirikare n’umutekano.

Ubwo yaganiraga n’ abarimu b’ amateka bari mu itorero mu karere ka Nyanza umwe muri bo yamubajije ku ntama yagendanaga n’ inkotanyi ku rugamba.

Gen. Kabarebe yavuze ko iriya ntama itari umupfumu w’ inkotanyi nk’ uko bamwe babyibwira.

Yagize ati “Nta gitangaza cyari muri iriya ntama nta n’ubwo yari umupfumu wacu. Twagiraga umukamanda w’urwenya cyane, yapfuye mu 1993 yitwaga Kayitare yayoboraga batayo ya 101. Ni umuntu wagira urwenya. Noneho ako gatama bari baratoraguye aho ngaho, abasirikare baba bakora parade nako kagakora parade kakayikora nk’abasirikare bahagarara kagahagara bahindukira kagahindukira kandi batayo yakwimuka kakimuka”.

Akomeza agaragaza ko aka gatama kakundaga abasirikare cyane, kandi kakamenya batayo yako, ku buryo niyo batayo zahuriraga hamwe nijoro kamenyaga batayo yako kakayigendamo.

Gen. Kabarebe avuga ko umunsi iyi ntama yafotowe ari umunsi bari basuwe n’abanyapolitiki ba PSD, MDR ba Twagiramungu bari babasuye, ba Gafaranga wapfuye muri Jenoside, ba Ngango wapfuye muri Jenoside, ba Nzamurambaho, ba Ndasingwa Landoald bapfuye muri Jenoside bose bari basuye Inkotanyi, FPR n’ ayo mashyaka byahuye ari nk’umunsi mukuru.

Uwo munsi habayeho Parade n’iyo ntama ikora parade neza cyane nk’abasirikare.

Ati “Tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, dusumiranye n’ abasirikare ikompura riragakubita rirakica (abarimu bati yoooo). So ntabwo rero kahagaritse Jenoside.”.

Itorero ry’ abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye riri kubera mu karere ka Nyanza ryatangiye tariki 3 Mutarama –rizasozwa tariki 10 Mutarama 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Phocas Kuya 11-01-2020

Aka gatama ndagakunze pe gusa nubwo kapfuye katangiye urugamba inkotanyi zirarurwana kugeza jenoside ihagaritswe icumu rirunamurwa. Congratulations ku nkotanyi dukunda

Phocas Kuya 11-01-2020

Aka gatama ndagakunze pe gusa nubwo kapfuye katangiye urugamba inkotanyi zirarurwana kugeza jenoside ihagaritswe icumu rirunamurwa. Congratulations ku nkotanyi dukunda

Phocas Kuya 11-01-2020

Aka gatama ndagakunze pe gusa nubwo kapfuye katangiye urugamba inkotanyi zirarurwana kugeza jenoside ihagaritswe icumu rirunamurwa. Congratulations ku nkotanyi dukunda

uwayo Kuya 11-01-2020

Menya mwibeshye mu gusoza ngo intambara yo guhagarika Jenoside yatangiye 1.10.1994 nonese inkotanyi zitera hariho jenoside murebe neza no mu ntego za FPR nta guhagarika jenoside byarimo kuko yari itaratangira rero mubikosore kuko biramutse bitwawe gutyo n’abarimu b’amateka byaba ari ikibazo gikomeye Murakoze

Sisi Kuya 11-01-2020

Urugamba ruhagarika génocide rwatangiye 1/10/90 génocide itaratangira?? Ko yo yatangiye 7/4/94 cg bahagarikaga na génocide yakorerwaga abahutu muri Byumba icyo gihe?? Mujye mudusobanurira amateka neza.

DUMBULI Kuya 10-01-2020

Yooo mbega intama yagenze urugamba bivuge ngo ntikatinyaga amasasu, nanjye nibazaga inkomoko n’iherezo ryiriya ntama, naho yagize ingorane rugikubita, benshi bayivuzeho byinshi batazi ukuri. Ndibuka Afande KAYITARE wapfiriye Kinihira.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...