konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Inkuba yakubise abantu muri Rutsiro na Karongi bane bahita bapfa

Inkuba yakubise abantu muri Rutsiro na Karongi bane bahita bapfa
29-08-2018 saa 13:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3196 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2018, inkuba yishe abantu bane mu bice bitandukanye byo mu turere twa Karongi na Rutsiro two mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Abahitanwe n’inkuba, yabakubise mu mvura yagwaga mu bice bitandukanye by’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, barimo umwana wigaga mu ishuri ribanza riherereye mu murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro.

Inkuba kandi yakubise umugabo witwa Uwihanganye Samuel wo mu mudugudu wa Nyabiguri akagari ka Gisharu mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi imukubitira ku buriri aryamye n’umugore we, ahita apfa ariko uyu mugore we ntiyagira icyo aba.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko uyu mugabo n’umugore we inkuba yabakubise mu masaha ya saa tatu z’ijoro.

Undi muntu inkuba yiciye muri Karongi, ni uwitwa Edouard Nsabimana w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Twumba, akagali ka Kibingo. Abaturage bo muri aka kagali batangaza ko uyu mugabo yakubiswe n’inkuba mu masaha ya saa yine z’ijoro ubwo yari aryamye iwe mu nzu.

Ikibazo cy’inkuba zikubita abantu bamwe bakanahasiga ubuzima giherutse kumvikana mu bice binyuranye by’igihugu mu itumba rishize umwo habaruwe abantu 31 bishwe n’inkuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...