konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Inzobere ziremeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu myenda rufata hanze

Inzobere ziremeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu myenda rufata hanze
8-05-2019 saa 14:20' | By Jean Claude Habimana | Yasomwe n'abantu 400 | Ibitekerezo

Impuguke mu by’ubukungu mu Rwanda zemeze ko imyenda u Rwanda rufitiye amahanga idateye inkeke ngo kuko ibikorwa byose imyenda ishorwamo biba bigamije Iterambere ry’igihugu binyujijwe mu mishinga y’igihe kirekire.

Ibi izi mpuguke zivuga kandi bihura neza n’ibiherutse gutangazwa na Laura Redifer waje ahagarariye itsinda ry’impuguke z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Rwanda. Ibi iri tsinda rya IMF ryabitangahe nyuma yigenzura ryakoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri zamaze mu Rwanda (2018), aho zagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.6% mu mezi atandatu ya mbere ya 2018 kandi ko n’imyenda u Rwanda rwahawe ikoreshwa neza.

Mu kiganiro mpaka cyahuje Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Abashakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), n’Impuguke mu by’ubukungu mu Rwanda kuri uyu wa 7 Gicurasi, bose bahuriza hamwe bavuga ko aho u Rwanda rugeze rufata imyenda hashimishije ugereranyije n’ibipimo bya Banki y’Isi.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amadeni u Rwanda rukura hanze hagendeye ku musaruro mbumbe warwo (GDP) yavuye kuri 36.6% mu mwaka wa 2018, ubu akaba ageze kuri 41% mu mwaka wa 2019.

Amina Umulisa Rwakunda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko amadeni u Rwanda rukura hanze hagendewe ku musaruro mbumbe (GDP) ahagaze neza ugeranyije n’ibipimo ntarengwa.

Ati “Ubu nk’u Rwanda ku madeni aturuka hanze ku musaruro mbumbe turi 41% ni mu gihe ingano ntarengwa y’amadeni y’amahanga ku musaruro mbumbe (GDP) ku bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ari 50%.”

Laura Redifer ubwo yasozaga ibyumweru bibiri we n’itsinda bari kumwe mu Rwanda bashimiye u Rwanda uko rukoresha inguzanyo ruhabwa mu bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Twasanze inguzanyo nyinshi u Rwanda rwahawe yarashyizwe mu mishinga ijyanye n’ubuhinzi,ingufu, inganda, amazi, ubuzima, uburezi, imihanda ndetse n’ubukerarugendo hubakwa amahoteli n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.”

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko 80% by’inguzanyo u Rwanda rufata ziba zizishyurwa mu gihe kirekire mu myaka 30 kugeza ku myaka 50 aho muri iyo myenda igera kuri 4% itangwa n’igihugu cy’Ubushinwa, indi ikava muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ni mu gihe indi ituruka muri Banki y’Isi n’ahandi.

Ageza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20 ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagararije imitwe yombi ko Guverinoma iteganya kwinjiza mu ngengo y’imari ya 2019/20 Miliyari ibihumbi 2,876.9 y’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho Miliyari 291.7 bingana na 11% ugereranyije na Miliyari ibihumbi 2,585.2 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2018/19.

Inguzanyo z’amahanga ziziyongeraho 7%, aho zizava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.
Prof Musahara Herman, umushakashatsi akaba n’Umwarimu w’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubukungu (CBE Gikondo Campus), umwe mu bitabiriye ibi biganiro mpaka nawe ashimangira ko u Rwanda ruhagaze neza mu gukoresha imyenda ageraranyije n’uko ibindi bihugu byo mu karere k’Afrika y’I Burasirazuba bihagaze.

Ati “Iyo witegereje uko ibihugu duturanye bihagaze usanga u Rwanda ku nguzanyo z’amahanga ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ari nto ugereranyije na Kenya iri hejuru cyane aho igeze 47, 6%, igakurikirwa na Uganda (45%), u Rwanda rukaba ruri 41% mu gihe Tanzania ari 34,6% naho u Burundi bukaba buri kuri 14,9%.”

Musahara akomeza avuga ko ubu Rwanda rufite ububasha bwo gukomeza gufata indi myenda kuko igipimo ntarengwa mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’I Burasirazuba (EAC) ari 50%, rukaba ku gipimo cya 75% ku kigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na 53,8% ku gipimo ntarengwa cya Banki y’Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe na John Hopkins University kuri Africa n’Ubushinwa bwerekanye ko u Rwanda rugifite amahirwe yo gukomeza gufata inguzanyo ku gihugu cy’Ubushinwa dore ko inguzanyo rufitiye Ubushinwa itaremereye ugereanyije n’ibihugu biri mu muryango wa EAC. Ubu U Rwanda rufitiye Ubushinwa umwenda wa miliyoni 289 z’Amadorali y’Amerika, mu gihe Kenya ifitiye Ubushinwa Miliyari 9.8 z’Amadorali y’Amerika, Uganda ikagira ideni rya Miliyari 2.9 z’Amadorali y’Amerika na Tanzania ibufitiye Miliyari 2.3 z’Amadorali y’Amerika, Sudani y’Epfo ikagira umwenda wa miliyoni 182 z’Amadorali y’Amerika naho u Burundi bukagira umwenda w’u Bushinwa wa miliyoni 99 z’Amadorali y’Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...