AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Isoko rya Nyamagabe nyuma y’ uko Perezida Kagame avuze ngo ’riraza kurangira cyangwa rifungwe’ rigiye kuzura

Isoko rya Nyamagabe nyuma y’ uko Perezida Kagame avuze ngo ’riraza kurangira cyangwa rifungwe’ rigiye kuzura
5-03-2020 saa 19:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1879 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture yatangaje ko muri Mata uyu mwaka wa 2020 isoko rya Nyamagabe rizuzura, kuko nyuma yo gusurwa na Perezida Kagame hari ingamba zafatiwe ibibazo byatumaga ridindira.

Tariki 26 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Kagame yasuye akarere Nyamagabe asanga isoko ry’ aka karere ryaradindiye.

Icyo gihe umukuru w’ igihugu yagaragaje ko hatabuze ubushobozi bwo kuzuza iri soko rya kijyambere ko ahubwo habayeho uburangare bw’abarimo n’abayobozi.

Yagize ati "Ntabwo nigeze numva ikibazo cy’isoko cyajyaho kikamara imyaka kikabura ugikemura; ntabwo ari uko habuze uburyo bugikemura, habuze abantu barimo abayobozi batabikurikiranye neza. Ntabwo isoko ryajyaho ngo rihagarare ari igice rijyeho amafaranga nibirangiza rikwamire ahongaho. Iryo soko na ryo riraza kurangira cyangwa rifungwe; nta kiri hagati aho kuri njyewe. Turarirangiza cyangwa turarivaho turyihorere tumenye ko ryatunaniye tujye mu bindi bikorwa. Ariko ndibwira ko gukemura ibibazo bijyanye naryo bishoboka”.

Ubwo Meya Uwamahoro yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Werurwe 2020 yavuze ko imbogamizi zatumaga iri soko rituzura zakuweho.

Yavuze ko imwe mu mpamvu zatumaga ridindira harimo ikijyanye no kutabona inguzanyo ya miliyoni 700 abashoramari bibumbiye muri kampani yitwa "HOMOGENEOUS INVESTMENT GROUP" bari bakeneye ngo bazamure iyi etage.

Ngo nyuma yo gusurwa na Perezida Kagame akarere kafashije aba bashoramari kubona iyi nguzanyo basabaga muri banki ndetse n’ akarere kongeraho miliyoni 100.

Avuga ko ikindi akarere kakoze ari ukwegera abafite imigabane muri iyi kampani bashishikarizwa kongera imigabane ndetse ngo kanasabye ko hajyamo abanyamuryango bashya.

Ati “Turateganya ko bitarenze ukwezi kwa 4 ririya soko rizaba ryuzuye”.

Kugira ngo iri soko ribe rigiye kuzura vuba kimwe mu byakozwe ni ukugabanya umubare w’ amagorofa ryagombaga kuzura rifite. Ryabaye risakariwe kuri nivo ya kabiri ariko biteganyijwe ko nyuma izindi nivo zizongerwaho mu kiciro cya kabiri.

Meya Uwamahoro yagize ati "Hasi muri fondasiyo yubatse ku buryo ishobora kongerwaho izindi nivo nta kibazo kuko yahawe fondasiyo ikomeye.".

Iri soko biteganyijwe ko rizuzura ritwaye miliyari na miliyoni 500. Ryatangiye kubakwa muri 2015.



Imirimo yo kubaka iri soko, igice cya mbere iri kugana ku musozo


Aha niho ryari ryaradindiriye ubwo Perezida Kagame aheruka gusura Nyamagabe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...