AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kamanzi agize imyaka 60 atarashaka umugore kuko akennye

Kamanzi agize imyaka 60 atarashaka umugore kuko akennye
29-08-2019 saa 09:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3927 | Ibitekerezo 4

Umusaza witwa Kamanzi Fidele wo mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura yahisemo kudashaka umugore bitewe n’ uko abayeho. Agize imyaka 60 abayeho mu bukene bukabije kandi afite imbaraga zo gukora.

Iyo muganira wumva ari umuntu ufite ibitekerezo biri kumurongo, afite umutima wa kimuntu wo gufasha adategereje igihembo kandi nubwo akennye ntabwo asabiriza nk’ uko bikorwa n’ abandi bantu babayeho mu bukene nk’ ubwe.

Yavukiye mu murenge wa Mukura Akagari ka Gahanga mu 1959, akiri muto we na se bagiye kuba muri Tanzania bagaruka mu Rwanda mu mwaka 2000.

Kamanzi Fidele kuri uyu wa 28 Kanama 2019 ubwo yahuraga na UKWEZI yari yikoreye umufuka warimo amacupa y’ inzoga y’ urwagwa rukorerwa mu nganda ruzwi ku izina rya ‘Gungumuntu’. Izo nzoga yari azivanye mu I Rango azijyanye mu mudugudu wa Taba watujwemo abatishoboye. Aha niho aba gusa ntabwo ari mu bahawemo inzu.

Ati “Izi nzoga nikoreye ni uwazintumye arampa 200 nyagure ibijumba byo kurarira nintayabona ndaburara”.

Kamanzi aba mu kazu cy’ icyumba kimwe akodesha 2000 ku kwezi ariko nayo yari igihe ayabura nk’ uko twabitangarijwe n’ umugore wahawe inzu mu mudugudu w’ abatishoboye ari nawe ucumbikiye Kamanzi.

Uwo mugore yagize ati “Iki cyumba agikodesha ibihumbi 2 ku kwezi ariko hari ubwo atayabona akampa nka 500 nkayakira kuko ntabwo namusohora nanjye mba mbibona nzi imibereho ye”

Uyu mugore umaze imyaka irenga 3 acumbikiye Kamanzi yemeza ko Kamanzi nta mugore agira.

Kamanzi ati “Impamvu nta mugore nashatse ni uko nkennye. Uyu munsi nakoreye 200 kuko nabonye iki kiraka nayo hari igihe ntayabona”

Kamanzi avuga ko isambu y’ iwabo yayiriganyijwe n’ abo mu muryango we. Igihe we na se bari bari bavuye muri Tanzania abo mu muryango we barabihakanye bavuga ko Kamanzi na Se ntaho babazi.

Kamanzi yatanze ikirego mu nkiko hose aratsindwa kuko uwo muryango wamwihakanye we na se bakabura ibimenyetso, ati “Ntabwo waburana n’ abakire ngo ubatsinde. Twageze mu rukiko abantu bose bakajya bavuga ngo papa ntaho bamuzi”.

Abantu batandukanye baganiriye na UKWEZI bashima icyemezo uyu mugabo yafashe cyo kudashaka umugore kuko akennye, gusa hari abamunenga bakavuga ko yatinye gufata inshingano zo gutunga urugo.

Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko ntarirarenga ashobora igihe gishobora kuzagera agashaka. Umwe ati “Igihe cyo gushaka ntabwo ari imyaka umuntu ashaka kuko afite ubushobozi. Ntabwo umugabo ajya asaza”

Kamanzi asaba Leta ko yamushyira mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe kuko kuba ari mu kiciro cya 2 bituma atabona akazi muri VUP kandi afite imbaraga zo gukora.


Icyumba Kamanzi Fidele akodesha cyari kigenewe kuba ubuhunikiro(stock) ariko nyira cyo avuga ko ntabyo guhunika afite


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Mizero, Kuya 31-08-2019

Mwiriwe neza, ukwezi, muduca intege zo kutabandikira ngo, dutambutse ibitekerezo, byacu, natwe tuzageraho twifate, mujye mutera , muniyikirize, biratubabaza, narinziko, arinjye njye nyine ukorerwa ibi. None nsanze hari n’abandi,. Uyumusaza wanze gush aka, ndemeranya nawe, Nonese ? Ihene yaba itiyambitse, ikambika mush iki wayo?.

Gruec Kuya 30-08-2019

Ukwezi kwanga guhitisha igitekerezo cyanga sijye muhimye ahubwo muhimye uyu muturage umaze imyaka 60 mubukene so agahinda gake nk’akuwapfushije umugabo wa nyina.

Gruec Kuya 29-08-2019

Kuniga ibitekerezo by’abantu sicyo kizaba igisubizo mubibazo nk’ibi ahubwo dushyize hamwe buri muntu agakora icyo ashoboye abo bakene bagabanuka.

GRUEC Kuya 29-08-2019

None se mbabaze amaze imyaka 60 mubukene atamugaye, mutubwire basi icyo ashoboye gukora kugira ngo tumushakire ubufasha bw’ibanze yatangiriraho .

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...