AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kaminuza y’ u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko yahagaritse amasomo kubera Coronavirus

Kaminuza y’ u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko yahagaritse amasomo kubera Coronavirus
14-03-2020 saa 15:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3635 | Ibitekerezo

Kaminuza y’ u Rwanda (UR) yamaganye amakuru arimo gukwirikwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yabaye ihagaritse amasomo kubera icyorezo cya coronavirus (COVID-19).

Mu butumwa yanyujijwe kuri twitter yagize iti “Nyamuneka ntimushukwe n’ubutumwa bwa twitter buvuga ko twahagaritse amasomo kubera coronavirus. Ni ibihuha byashyizwe kuri konti ya fake. Amasomo arakomeza nk’uko bisanzwe”.

Amakuru Kaminuza y’ u Rwanda yatangaje ko ari ibihuha yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Minisiteri y’ Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hari Umuhinde basanzemo coronavirus.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA