AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kaminuza y’u Rwanda yatangiye gucyura abanyeshuri bayo barenga 1600 bari barabuze uko bataha

11-05-2020 saa 18:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2151 | Ibitekerezo

Abanyeshiri ba Kaminuza y’u Rwanda UR kuri uyu wa 11 Gicurasi yatangiye gucyura abanyeshuri bayo guma mu rugo yasanze batarataha.

Mu kwezi kwa Gatatu ubwo coronavirus yageraga mu Rwanda Leta y’u Rwanda igafata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa birimo n’ingendo hari abanyeshuri bagumye mu macumbi yo hafi y’amashuri bibwira ko coronavirus izarangira vuba bagakomeza amasomo batiriwe bataha.

Ibi byaje guhumira ku mirari, ubwo hasohokaga amabwiriza yo koroshya gahunda ya guma mu rugo harimo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi birimo n’amashuri bizasubukurwa mu kwezi kwa 9.

Ejo tariki 10 Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yasabye aba banyeshuri kugera kuri campus zibegereye kugira ngo imodoka zakodeshejwe na Leta zige kubafatayo zibacyure.

Bibaye nyuma y’uko aba banyeshuri bari bakomeje gutakambira Leta bayisaba ko yabafasha kugera iwabo, dore ko muri bo hari abari bakeneye kuva mu ntara imwe bajya mu yindi mu gihe amabwiriza yo koroshya gahunda ya guma mu rugo avuga ko ingendo zambukiranya intara zitemewe.

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko muri kampisi zitandukanye hiyandikishije abanyeshuri 1661 bakeneye guhuzwa n’imiryango yabo. Bisi 23 za RITCO nizo ziri gukora igikorwa cyo kugeza aba banyeshuri iwabo.

Igikorwa cyo gucyura aba banyeshuri cyatangiye kuri uyu wa mbere

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...