AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Abayobozi b’ishuri bakurikiranyweho guhishira umwarimu ufungiye gukekwaho gusambanya abanyeshuri

Kamonyi : Abayobozi b’ishuri bakurikiranyweho guhishira umwarimu ufungiye gukekwaho gusambanya abanyeshuri
6-03-2021 saa 16:02' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 2335 | Ibitekerezo 3

Abayobozi bane b’ishuri rya Groupe Scolaire (GS) Ruyumba riherereye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho icyaha cyo guhishira umwarimu wo muri ririya shuri watawe muri yombi akekwaho gusambanya abanyeshuri b’abakobwa yigisha.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko aba bayobozi bane b’ishuri barimo Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n’ukuriye komite y’ababyeyi barerera muri GS Ruyumba.

Uriya mwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri b’abakobwa yigisha barimo uw’imyaka 17 n’uwa 15, yafunzwe tariki 26 Gashyantare 2021 akaba afungiye kuri station ya RIB ya Mugina

Bariya bayobozi bane bari ririya shuri bakurikiranywe bari hanze, bose bakekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, gishingiye ku kuba abana b’abakobwa barasambanyijwe n’umwarimu bo bagahitamo kubihishira.

Ni icyaha kigengwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko kibahamye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko iki cyaha cyo gusambanya abana gikomeye ku buryo ntawe ugomba kunga uwagikoze n’uwagikorewe ahubwo buri wese agomba kukimenyekanisha mu nzego zibishinzwe.

Ati “Ni icyaha kitagomba guhishirwa haba mu buyobozi bw’ibigo runaka cyangwa ubw’inzego z’ibanze. Umuyobozi agomba kumenyekanisha igihe cyose akibonye, agomba kubimenyesha RIB. Ntawe ufite uburenganzira bwo kugiceceka ngo kirangirire aho bitamenyeshejwe ubutabera.”

RIB yihanangirije abantu bose bafite umuco wo guhishira abasambanya abana, bitwaje inyungu zabo bwite cyangwa izindi izo arizo zose.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Tom Kuya 8-03-2021

Turababuza bakanga.

Anselme uwiragiye Kuya 6-03-2021

Rwose abarezi basambanya abana barera bajye bakatirwa urubakwiye kuko nukwangiza ejo heza habo.

Anselme uwiragiye Kuya 6-03-2021

Rwose abarezi basambanya abana barera bajye bakatirwa urubakwiye kuko nukwangiza ejo heza habo.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA