AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Umugore yishe umugabo we afatanyije n’umuhungu babyaranye

 Kamonyi : Umugore yishe umugabo we afatanyije n’umuhungu babyaranye
11-05-2018 saa 10:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5763 | Ibitekerezo

Umugore witwa Mukasine Costasie w’imyaka 51 yishe umugabo we witwa Ndorimana Venant amukubise umuhini. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018, uyu mugore yabufatanyije n’umuhungu we witwa Dusabane Eric w’imyaka 14.

Uyu muryango wagaragayemo aya mahano utuye mu mudugudu wa Cyeru akagari ka Kabugondo umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB), Mbabazi Modeste yahamirije Ukwezi.com iby’ubu bwicanyi, avuga ko bwatewe n’intonganyi zazamuwe n’uko umugabo yari atashye yasinze.

Yagize ati “ Nibyo byarabaye umugabo yatashye yasinze, ageze mu rugo atangira gushwana. Umuhungu yumvise induru mu rugo aza gutabara nyina, asanga bafatanye ahita akubita se umuhini yikubita hasi ahita apfa.”

Mbabazi Modeste yakomeje avuga ko ibyabaye byose byatewe n’ubusinzi bw’uwo mugabo, ariko ko aba bombi babugizemo uruhare bagomba gukurikiranwa bagahanwa cyane ko nta burenganzira bari bafite bwo kumufatanya n’ubusinzi ngo bamwice.

Kugeza ubu Mukasine Costasie n’umuhungu we Dusabane Eric bari kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina aho bari gukurikiranwa kuri iki cyaha cyo kwica, kugira ngo hanamenyekane niba hari izindi mpamvu zihishe inyuma y’ubu bwicanyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA