konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Karongi : Abarimu 2 batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri

Karongi : Abarimu 2 batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri
13-11-2018 saa 18:19' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2491 | Ibitekerezo

Abarimu babiri b’ abagabo bigisha ku bigo 2 bitandukanye byo mu karere ka Karongi batawe muri yombi bakaba bakurikiranyweho gukopeza abanyeshuri bari gukora ibizamini bisoza amashuri abanza.

Abo barimu bombi ni Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba yombi ari mu Karere ka Karongi.

Amakuru agera ku Ukwezi.com avuga ko aba barimo bafashwe bagerageza gukopeza bamwe mu bana bigishaka.

Habyarimana Alex na mugenzi we Michel Nsabyimpuhwe nyuma yo gufatwa bajyanwe gucumbikirwa kuri Sitatiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe iperereza rigikorwa.

Ibizami bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018 bikaba byaritabiriwe n’abanyeshuri 255 173.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yabwiye abanyeshuri ko ibi bizamnini ari igihe cyo kugaragaza ubuhanga bafite.

Icyo gihe Dr Munyakazi yari ku Ishuri ribanza rya Kacyiru I, ryakoreyeho abanyeshuri 507.

Yagize ati "Ni umwanya wo kwigaragaza no kugararaza ko bafite ubushobozi bwo kuva mu cyiciro kumwe bajya mu kindi."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...