Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi na polisi ikorera muri aka gace, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto, agiye kurwohereza i Kigali.
Uyu mugabo usanzwe ari diregiteri yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2018.
Uyu mugabo avuga ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu ngo akimutwaze, ariko akaba atari azi ibintu bipakiyemo.
Yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nageze aho bita ku rya Nyirakabano mpahurira n’iyo modoka, irahagarara, havamo umushoferi n’abagabo batatu bahita bamfata.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira avuga ko uyu Muyobozi w’ikigo yafashwe ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batanze amakuru agahita afatwa, anavuga ko kuba uyu mugabo avuga ko Atari azi ibirimo ari amatakirangoyi no gushaka guhunga icyaha.
Yagize ati “Uyu muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bugarura, ejo mu ma saa cyenda twamufatiye i Karongi mu Murenge wa Rubengera. Kugira ngo afatwe habaye ubufatanye bw’abaturage kuko ahaguruka polisi yari yabimenye araza ahura n’abapolisi afatanwa ibiro 18 by’urumogi rufunze mudupfunyika turenga ibihumbi bitandatu dufite agaciro karenga miliyoni. Kuvuga ko Atari azi ibyo atwaye byo ni uburyo bwo guhunga icyaha kuko abaturage batanze amakuru kandi aho yanyuraga hari hazwi. Ahubwo we yabikoraga yitwaje izina ryo kuba ari umuyobozi w’ishuri, agatekereza ko atafatwa.”
Uyu mugabo yahisse ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera, aho arimo gukurikiranwa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu n’ihazabu iri hagati ya 50 000Frw kugeza ku 500 000Frw, nk’uko biteganywa mu Ngingo za 593 n’iya 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana.
Uyu muyobozi w’ishuri ari mu maboko ya polisi