AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Abana babiri baturikanywe na Grenade bari bitiranyije n’inyundo

Kayonza : Abana babiri baturikanywe na Grenade bari bitiranyije n’inyundo
5-03-2021 saa 13:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1520 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, abana babiri baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyari gishaje, kirabakomeretsa bidakanganye.

Aba bana baturikanywe n’igisasu kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021, bombi ni abahungu barimo ufite imyaka 13 n’undi ufite imyaka 17 y’amavuko

Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Mukarange, avuga ko iriya grenade yaturikanye bariya bana bariho bayikinisha kuko bari bayitiranyije n’inyundo.

Yagize ati “Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade.”

Uyu muyobozi avuga ko bariya bana bakomeretse mu buryo bworohereje.

Yagize n’ubutumwa atanga, agira ati “Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA