AMAKURU

UKWEZI
pax

Kayonza:Umusaza w’imyaka 91 avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi bukamuvana mu bahabwa ingoboka

Kayonza:Umusaza w’imyaka 91 avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi bukamuvana mu bahabwa ingoboka
9-07-2020 saa 22:31' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1178 | Ibitekerezo 1

Umusaza witwa Gakeri Pierre Claver w’imyaka 91 y’amavuko avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwanze kumushyira ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu za bukuru.

GORILLA GAMES

Uyu musaza wo mu Kagari ka Cyabajwa Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, avuga ko uretse kuba ageze mu za bukuru anafite ikibazo cy’uburwayi bw’umwijima, akaba kandi anafite ubumuga bw’umugongo kuko yaguye akavunika.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko yari mu bagombaga guhabwa inkunga y’ingoboka isanzwe igenerwa abageze mu za bukuru kandi batishoboye ariko ubuyobozi bwamukuyemo.

Ati “Bavuga ko mfite umuhungu wishoboye ariko nawe afite abana b’abanyeshuri arihira amashuri.”

Gakeri avuga ko yanambuwe inka yari yarahawe muri gahunda ya girinka bavuga ko afite umuhungu ukize kandi ari naho aba.

Yakomeje agira ati “Ndasaba uriya mubyeyi [Perezida Kagame] kumpa kuri iyo nkunga nanjye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye UKWEZI ko ikibazo cy’uyu musaza atakizi ariko araza gukorana n’ubuyobozi bw’akagari bakareba niba kizwi akaba yafashwa.

Reba ikiganiro twagiranye n’uyu musaza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
ka Kuya 12-07-2020

Inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru badafite uwo babyaye wo kubitaho abo bita incike. Birumvikana ko abakuze bose bitabagira abatishoboye. murakoze

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...