AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kicukiro : Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu gihuru ku ngengero z’umuhanda

Kicukiro : Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu gihuru ku ngengero z’umuhanda
8-08-2018 saa 07:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3854 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 watoraguwe ku ngengero z’umuhanda mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Karembure umurenge wa Gahanga ho Karere ka Kicukiro.

Uyu murambo watoraguwe mu masaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage baturiye ahatoraguwe umurambo bavuga ko batamuzi muri aka gace, ndetse ko bishoboka ko yaba yariciwe mu bindi bice umurambo ukazanwa muri aka kagali ka Karembure.

Abari aho uyu murambo wasanzwe, bavuga ko uyu uwishwe ari umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30, ufite imisatsi ya deredi (dreads) ku mutwe, ndetse ngo yari yambaye itaburiya y’akazi, bigaragara ko yakoraga Rusororo.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yashimangiye ko uyu nyakwigendera yiciwe mu bindi bice, azanwa kujugunywa mu kagali kabo ngo cyane ko muri iryo joro batigeze bumva urusaku.

Yagize ati “ Mu kagali kacu ka Karembure dusanganwe umutekano uhagije. Ibi byo kwicana ntabyo tuzi muri iyi karitsiye. Ahubwo byashoboka ko uyu muntu yaba yariciwe ahandi maze akazana akajugunywa hano .”

Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Mbabazi Modeste yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo bamenye imyirondoro ya nyakwigendera dore ko basanze nta cyangombwa na kimwe yari afite.

Kugeza magingo aya inzego z’umutekano zahagurukiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi, ndetse hanamenyekane inkomoko ya nyakwigendera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA