AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kicukiro : Mutwarasibo yafatanywe ibiryo bigenewe abagizweho ingaruka na GumaMuRugo ahita afungwa

Kicukiro : Mutwarasibo yafatanywe ibiryo bigenewe abagizweho ingaruka na GumaMuRugo ahita afungwa
30-07-2021 saa 13:14' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2569 | Ibitekerezo 2

Umukuru w’Isibo yo mu Mudugudu wa Nyakuguma, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibilo 60 by’ibiribwa byagenewe abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya Guma Mu Rugo.

Uyu mutwarasiba witwa Mutabaruka Andre yatawe muri yombi nyuma y’uko biriya biribwa bifatiwe iwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

Amakuru y’uko kwa Mutwarasibo hari ibiribwa yamenyekanye ubwo bamwe mu bari ku rutonde bagombaga guhabwa ibiribwa batabibonye ubundi bakajya gusaka iwe bakabisangayo.

Harerimana Arsene uyobora Akagari ka Kagasa, yavuze ko mu rugo rw’uriya Mutwarasibo basanzeyo ibilo 60 by’ibiribwa

Yagize ati “We yahaye bamwe ibisagaye abijyana mu Rugo iwe. Hanyuma abapangayi be, baba baramubonye ko iwe yajyanye ibiryo kandi atarabaha, batanga amakuru tujyayo hamwe n’inzego z’umutekano duhita tumuta muri yombi.”

Ibi biribwa by’ibilo 60 birimo 20 kg by’umuceri, 15 by’ibishyimbo, 10 by’akawunga ndetse n’ibindi byari biri ku magare.

Uyu mukuru w’Isibo watawe muri yobombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ghanga aho biteganyijwe ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruza gutangira iperereza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Agnes Kuya 1er-08-2021

bamutwarasibo nkaba bareze muri kicukiro nibo bica amabwiriza nkana yokwirinda nibo bacuruza utubari mungo zabo muri guma murugo Kandi baba bakingiwe ikibaba nabagitifu butugari abayobozi nkaba bage bahanwa rwose kuko umuyobozi ni nkore neza bandebereho

Luc Kuya 1er-08-2021

Mbega isiha ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA