AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: 25 baregwa gukorana na RNC bavuze ko bafashijwe na Uganda n’ u Burundi

Kigali: 25 baregwa gukorana na RNC bavuze ko bafashijwe na Uganda n’ u Burundi
2-10-2019 saa 16:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1783 | Ibitekerezo

Abantu 25 baregwa gukorana n’ishyaka RNC ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare i Kigali aho barezwe ibyaha bine.

Mu gusoma imyirondoro yabo mu rukiko bavuze ko harimo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda. Mu Banyarwanda higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara.

Bivugwa ko aba ari bamwe mu bafashwe mu mirwano iheruka kubera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa, nta makuru yatanzwe y’uko bagejejwe mu Rwanda.

Muri aba baregwa umuto afite imyaka 18 naho umukuru ni Habib Mudasiru w’imyaka 54. Bose barezwe ibyaha bine; kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu. Barezwe kandi icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Habib Mudasiru yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya Majoro, mu kwa gatandatu ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga imugaragaraza yarasiwe mu mirwano.

Icyo gihe bivugwa ko ari ingabo za Congo zarwanaga n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.

Byavuzwe ko uyu yafashwe akoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukomerekera mu mirwano. Abaregwa bose baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare, gusa nta numwe ufite umwunganiye.

Bemeye bose ko baburana batunganiwe, bemeje ko ibihugu by’amahanga byabafashaga ari u Burundi na Uganda.

Aba baregwa kuba mu mutwe w’ingabo w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga.

Basubiza ku cyaha cy’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu’ bavuze ko Uganda yabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania.

Ko ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye, bukabaha imbunda n’amasasu mbere yo kubajyana ku mupaka wa Congo.

Hashize igihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi.

U Rwanda ruvuga ko ibi bihugu bifasha abarwanya ubutegetsi, Uganda yahakanye ibyo u Rwanda ruyishinja ko ifasha abo mu mutwe wa RNC.

Leta y’ u Rwanda ivuga ishyaka RNC ririmo Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuba ari umutwe w’iterabwoba.

Iri shyaka ryo rivuga ko atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari ishyaka riharanira impinduka mu Rwanda.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...