konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Abahanga bari kwiga ku ikoreshwa rya DNA no mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi

Kigali: Abahanga bari kwiga ku  ikoreshwa rya DNA no mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi
11-12-2018 saa 11:57' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 445 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018 i Kigali hatangijwe inama ihuje inzego zitandukanye mu kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rya DNA ryakwifashishwa no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.

Ni inama ihuje impuguke mu by’iri koranabuhanga rya Laboratwari y’u Rwanda ishinzwe Gupima ibimenyetso bya Gihanga Rwanda Forensic Lab, zo mu Rwanda no muri Koreya y’Amajyepfo, abaturutse muri RAB, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’Abaholandi gishizwe gupima ibimenyetso (Netherland Forensic Institute),RBC n’abandi batandukanye.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, bagarutse ku kuba hashyirwaho centre y’ikoranabunga rya DNA ariko ifite ubushobozi bwo gukoresha DNA mu buryo butandukanya nko mu buhinzi n’ubworozi bwaza bwiyongera ku bwakoreshwaga nko mu buvuzi, mu bushakashatsi ndetse no mu butabera.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Lab, ACP Dr François Sinayobye, avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje impuguke zitandukanye mu rwego rwo kurushaho kunoza ubushakashatsi bwo gushaka ibimenyetso hifashishijwe DNA Technology, harebwa isano rw’abantu, cyangwa se hashakishwa ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’uwaba yagikoze.

ACP, Dr Sinayobye akomeza avuga ko iyi nama bayitezeho kuzamuka mu rundi rwego rwo kuba bakoresha DNA Technology kugira ngo hashakishwe ibimenyetso by’indwara zibasira ibihingwa ndetse n’amatungo.

Yagize ati “Icyo twiteze muri iyi nama, ni ibitekerezo bizavamo, bikazadufasha kuzamuka mu rundi rwego rwo kuba twakifashisha DNA Technology kugira ngo turusheho gushakisha ibimenyetso byaba bituruka mu buhinzi, ubworozi, gushaka indwara zibasira amatungo yacu ndetse n’ibindi.”

Yavuze ko mu mezi abiri gusa Rwanda Forensic Lab itangiye gukorera mu Rwnda, ngo hari impinduka batangiye kubona, ngo kuko abaturage batangiye kubagana ku bwinshi bashaka serivisi za DNA.

Avuga ko bigikorerwa mu mahanga byahenfdaga cyane ndetse bikanakerereza ibimenyetso by’ubutabera, ariko ubu ho bisigaye byarakemutse haba ku biciro no ku mwanya bifata ngo ibisubizo biboneke.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana yashimangiye ko Rwanda Forensic Laboratory yabaye igisubizo cy’abanyarwanda kuko izajya ibafasha kubona ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye.

Yagize ati “ Mu byukuri usanga ibimenyetso bishingiye ku buhamya gusa mu butabera bitaba byuzuye.Ni muri ubwo buryo Rwanda Forensic Laboratory izafasha abashinjacyaha mu kubona ibimenyetso no gutanga ubutabera bunoze.”

Yanavugarutse ku bibazo iri koranabuhanga ryakemuye birimo igiciro ku bajya gupimisha DNA ndetse n’igihe bategereza mu kubona ibisubizo.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje impuguke ziaturutse mu bigo binyuranye

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Lab, ACP Dr François Sinayobye, avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo izabafasha kurushaho kunoza ubushakashatsi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
egide Kuya 12-12-2018

Ni byiza ariko se mwatubwira gupimisha ADN bigeze kumafranga angahe?

egide Kuya 12-12-2018

Ni byiza ariko se mwatubwira gupimisha ADN bigeze kumafranga angahe?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...