konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Kigali : Abamotari bahawe umwambaro mushya ujyana n’ikarita ibaranga

Kigali : Abamotari bahawe umwambaro mushya ujyana n’ikarita ibaranga
9-12-2018 saa 13:13' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2228 | Ibitekerezo

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bibumbiye mu ma koperative atandukanye bahawe umwambaro ubaranga ujyanye n’ikarita.

Ku wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bahawe umwambaro w’akazi ujyanye n’ikarita basanganywe bavuga ko uje guca akavuyo n’akajagari kagarara mu kazi kabo ka buri munsi.

Bahawe umwambaro mushya utandukanye n’uwo bari basanganywe

Bamwe mu bamotari baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.rw bavuze ko biteze byinshi kuri uyu mwambaro ngo kuko hari ibyo uzahindura mu mikorere yabo.

Uwitwa Muhawenimana yagize ati ‘’Uyu mwambaro uje gukemura byinshi kuko uhuye n’ikarita ituranga twahawe. Nomero y’ikarita iri kuri uyu mwambaro ,hari abantu batwaraga moto batagira koperative batagira ibyangombwa abo kubagenzura bizoroha cyane yaba polisi ndetse n’amakoperative twibumbiyemo“.

Bakomeza bavuga ko uyu mwambaro uzatuma barushaho kwiyubahisha yaba umugenzi amuhe agaciro ,bakomoje ku kibazo cy’abarobyi batwaraga moto badafite ibyangombwa ko akajagari kagiye gucika nabo bagomba gushaka ibyangombwa .

Perezida w’ishyirahamwe ry’abamotari Ngarambe Daniel avuga ko uyu mwambaro ugiye kubafasha muri byinshi nk’iyi koperative bibumbiyemo.

Yagize ati ”Uyu mwambaro ugiye kudufasha cyane kuko tugiye ku menya umubare w’abamotari bose dufite mu Mujyi wa Kigali, ikindi kandi bigiye kutworohereza gukurikirana no kumenya abadafite ibyangombwa tubakurikirane."

Abamotari bishimiye uyu mwambaro kuko uzagabanya akavuyo bagenzi babo batezaga muri aka kazi

Abamotari bagaragaza ko hari ababavangira mu kazi kabo ko gutwara abagenzi bigatuma ubunyamwuga buba buke kubera kutagira ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi ,bigatuma abagakora badahabwa agaciro kandi ari akazi gatunze benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
    Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

    Dr. OLIHA also cures:
    1. HIV / AIDS
    2. HERPES 1/2
    3. CANCER
    4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
    5. Hepatitis B
    6. chronic pancreatic
    7. emphysema
    8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

    ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...