AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Abanyeshuri bambaye impenure, amaherena n’abasize verine ku nzara bihanangirijwe

Kigali : Abanyeshuri bambaye impenure, amaherena n’abasize verine ku nzara bihanangirijwe
3-05-2018 saa 19:54' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8447 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rw’Umuryango Mutagatifu (Groupe Scolaire St Famille) riherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali bwihanangirije bikomeye abanyeshuri bari baje kwiga bambaye impenure ndetse n’abakoresheje inzara bazisize verine n’indi mitako itandukanye irimo n’amaherera bituma bararikirwa n’ab’igitsina gabo bikaba byabashora mu busambanyi n’izindi ngeso zitari nziza ku mwangavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018, nibwo muri iri shuri hakozwe umukwabu udasanzwe wo kureba abakobwa baje kwiga bambaye impenure, abaje bambaye amaherena n’abisize amabara ku nzara ibizwi nka ‘verine’. Bamwe mu banyeshuri basanzwe baragabanyije amajipo yabo bakayagira impenure ndetse n’abari bambaye amaherena bihanangirijwe babwirwa ko abazagaruka bafite ibyo bazasubizwa iwabo kuzana ababyeyi.

Mukakimenyi Esperance, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri GS St Famille yavuze ko mu rwego rwo gutoza abangavu isuku bareba mu gitondo uko baje bakarabye, bambaye neza bikwije banakoze isuku ahantu hose no ku nzara.

Yagize ati “Kuko tuba turi mu kigo abana bagataha iwabo bakagaruka mu gitondo uko baje mu gitondo tugerageza kubagenzura ngo turebe uko baje basa,mu rwego rwo kubatoza umuco mwiza w’abari n’abangavu cyane cyane kuko aribo tuba dufite tureba mu gitondo uko baje isuku, niba yakarabye, yasokoje, yambaye inkweto z’umukara, amasogisi y’umweru n’umwenda bambaye uko ureshya kuko umwana w’umukobwa aba agomba kwambara akikwiza."

Ku kibazo cy’abambara impenure yagize ati “Aba bana baba bafite imyumvire kubera ko ari imyaka yabo, iyi myaka iragoye nkatwe twize uburezi, iyo wize umuntu abana bagera igihe baba bashaka kugaragara kwibonekeza nabo barabikubwirira iyo muganiriye kuko tuganira kenshi cyane bavuga ko ikigutiya kinini kitakigezweho bagashaka ibigezweho”

Uyu muyobozi ushinzwe imyitwarire muri GS St Famille ariko yanashyize mu majwi ababyeyi ku kuba badafasha abarezi bo ku ishuri mu kubwira abana babo ngo bajye bambara bikwize.

Yagize ati “Iyo ubaganirije birakosoka ikibazo tugira ni uko tuba aritwe twenyine ababyeyi ntibabigiremo uruhare, uwo rero binaniye niho usanga akubwira ati aho kugira ngo muzajye muntesha umutwe, ugasanga ajya mu ishuri abahungu bituma babareba, umukobwa utambutse hariya yisize amabara ngo ni verini, yambaye amaherena iyo basohotse hano ngo harimo n’abatwara indi myenda mu gikapu kugira ngo basohoke, aho rero niho havamo inda z’indaro wenda n’abasambana ntibatware inda bituma aba bakobwa bacu bajya mu nzira z’ubusambanyi”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari n’abahungu bambara amapantaro azwi nk’amacupa aho usanga barayagabanyije hasi ku maguru, aba nabo ngo ubu barahagurukiwe.

Ibigo by’amashuri bitandukanye byo muri Kigali byakunze kugaragaraho iki kintu cy’abanyeshuri bambara imyambara itavugwaho rumwe byarayirwanyije harimo na Lycee de Kigali yo iherutse kwirukana abanyeshuri byavugwaga ko bambaye impenure aho bamwe imyenda bayibaciriyeho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA