AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Hari abanyeshuri biga bicaye hasi

Kigali: Hari abanyeshuri biga bicaye hasi
15-05-2019 saa 19:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4199 | Ibitekerezo 5

Abanyeshuri bo mu mujyi wa Kigali biga bicaye hasi baratabaza Leta cyangwa undi uwo ariwe wese wababonera ubufasha kuko uburyo biga bibangamiye imyigire yabo. Umuyobozi w’ akarere ngo ntiyari aziko kitarakemuka, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yavuze ko kiri mu nzira zo gukemuka.

Ni abanyeshuri bo muri G.S. Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Iri shuri rifite amashuri abanza y’ ayisumbuye kandi bose iki kibazo cyo kwiga bicaye hasi baragisangiye.

Aba banyeshuri biga bicaye ku matafari, ku magerekani bahagaze cyangwa barambiye hasi kuri sima. Bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo kwandika bibagoye, gutsindwa no kuba abanyeshuri baba bicaye imbere yabo ku ntebe babakingiriza ntibabone ku kibaho.

Umwe muri aba banyeshuri yabwiye TV10 ati “Twebwe hano muri iri shuri twiga twicaye hasi, hari abicara ku majerekani, hari abicara ku ntebe z’ abarimu kandi nabwo bazivuna bakazishyura. Abandi biga bahagaze abandi bicara kuri block-cement. Icyo twifuza ni ugusaba Leta n’ abayobozi bacu bakatugezaho ibikoresho byose bikenewe”

Mugenzi we ati “Biratubangamira kubera ko twicara hasi biba bituvunye. No kwandika twandika twicaye hasi abandi bapfukamye”.

Ababyeyi b’ aba bana bavuga ko iki kibazo kibangamiye imyigire y’ abana babo bagasaba Leta kongera ibyumba by’ amashuri n’ intebe.

Umuyobozi wa G.S. Kinyinya Aimée Beatha Mushimiyimana yavuze ko ikibazo giterwa n’ uko bafite umubare munini w’ abanyeshuri nyamara ibyumba n’ intebe bikaba bike.

Yavuze ko amashuri menshi arimo abana bagera kuri 90 mu cyumba cy’ ishuri. Mu mwaka wa mbere secondaire iri shuri rifite abanyeshuri 90, mu wa mbere Primaire bakagira abana 85.

Ati “Hose rero wumva ko umubare w’ abana ari munini urenze ubushobozi bw’ ibyumba by’ ishuri bihari, ndetse n’ umubare w’ intebe ukaba mukeya kuko umubare w’ abana urenze umubare w’ intebe dufite”.

Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo yavuze ko yari azi ko iki kibazo cyakemutse cyokora ngo agiye guhita agikemura.

Ati “Icyo ndagikemura nonaha rwose, icy’ intebe ndahita ngikemura. Twari twarategetse ibigo by’ amashuri, abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge y’ uko bavugana n’ ababyeyi nabo ubwabo bakiyeranja mu bushobozi bukeya bafite, abandi barabikoze ubwo abongabo bafite ikibazo gikomeye”.

Meya Rwamurangwa yavuze ko Leta iri kurwana no gushaka ibyumba by’ amashuri bityo ko iby’ intebe badakwiye kubitegereza kuri Leta. Ati “Ahubwo uramfashije reka nze kwereke”.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi yavuze ko uturere twabagejejeho gahunda y’ intebe zikenewe , ubu hari gukorwa intebe ibihumbi 34 ziri hafi kurangira , nazo zizakurikirwa n’ izindi ibihumbi 34 zizahita zitangira gukorwa.

Dr Munyakazi yavuze ko ishuri rya G.S. Kinyinya naryo riri mu mashuri ari gukorerwa intebe gusa ngo intebe zizabanza kujyanwa ahari ibyumba byo kuzishyiramo. Bivuze ko G.S. Kinyinya izategereza ikabanza ikabona ibyumba by’ amashuri.

Ubusanzwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Amon Kuya 16-05-2019

Ni gute akarere kaza mutwa mbere mukwesa imihigo kaba gafite ikibazo kimeze kuriya gifite ingaruka zikomeye kumuryango mugari igihugu muri rusange Mayor akaba atakizi !!!Icyo nacyo cyakabaye umuhigo w’ibanze.

ttyyyy Kuya 16-05-2019

Biteyisoni ,pe mugihugu gikataje mwiterambere nkiki

Mob Kuya 16-05-2019

Hhhhh ikoko abantu bakajya mumihigo,yazakaburimbo,bakajya mukwishimira ibyiza byagezweho hakirabana burwanda bicara hasi?aka nakumiro.imiyoborere mini.com

gqg Kuya 15-05-2019

DORE INGARUKA ZO KUTARINGANIZA IMBYARO NO GUTEGANYA NABI. KUTAMENYA PLANIFICATION NO KUTAYITAHO DORE AHO BITUGEJEJE. BIRABABAJE.

aime Kuya 15-05-2019

ariko uyu muyobozi yakoze report ryari ko turi mu gihembwe 2.naho mayor gusura ishuri ndabisetse,vice mayor social abahehe cyangwa yabuze iki? nibandikire RRA ihafite parking bityo habeho ubufatanye social

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...