AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Hatangiye gukoreshwa bisi zorohereza abafite ubumuga

Kigali: Hatangiye gukoreshwa bisi zorohereza abafite ubumuga
30-08-2019 saa 17:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2914 | Ibitekerezo 1

Bwa mbere mu mateka y’ u Rwanda abashinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange batangiye gukoresha bisi zorohereza abagenzi bafite ubumuga.

Kuri uyu wa 30 Kanama 2019, nibwo mu mujyi wa Kigali hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa ry’ imodoka za bisi zorohereza abafite ubumuga ku buryo umuntu uri mu kagare ashobora kwiyinjiza mu modoka atamboreye umuntu ubimufashamo.

Abayobozi bahagarariye abafite ubumuga mu Rwanda bamaze igihe basaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti.

Mu mpera za 2017 Perezida w’ inama y’ igihugu y’ abantu bafite ubumuga Niyomugabo Romalis yavuze ko kuba mu Rwanda nta modoka n’ imwe yorohereza abantu bafite ubumuga ari kimwe mubibabangamiye.

Icyo gihe yagize ati “Mu Rwanda nta modoka n’ imwe ihari yorohereza abantu bafite ubumuga…Imodoka yohereza abantu bafite ubumuga ni imodoka umuntu ugendera mu igare ashobora kuza akiyinjizamo nta muntu umuteruye nta bundi bufasha ubwo aribwo bwose, ndetse yagera n’ aho aviramo akaba ashobora kuvamo nta muntu umufashije”

Yakomeje agira ati “Ku isoko mpuzamahanga izo modoka ntizibuze kandi n’ ubushobozi bugura iyo modoka nabwo ntibubuze. Mu Rwanda ntazari zatangira kuboneka ari niko amategeko abiteganya”.


ubwo abayobozi batangizaga ku mugaragaro uburyo bwo gutwara abagenzi bworohereza abafite ubumuga

Iki kibazo cyarumviswe, kuko kampani ya RFTC imwe muzitwara abantu mu buryo bwarusange yatumije bisi 11 zohereza abafite ubumuga.

Izi bisi 11 zigiye kwifashishwa mu gutwara abantu horoherezwa abafite ubumuga zakorewe mu gihugu cy’ Ubushinwa.

Umuyobozi wa RFTC Col(Rtd) Twahirwa Dodo yavuze ko byabatwaye miliyari y’ amafaranga y’ u Rwanda kugira ngo bagure izi bizi zorohereza abafite ubumuga ndetse gahunda bafite ari uko bagira bisi zorohereza abafite ubumuga zikorera mu gihugu hose.

Minisitiri w’ Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yavuze ko intego ya Leta y’ u Rwanda ari ukugira uburyo bwo gutwara abagenzi bwemewe ku nzego mpuzamahanga, ibyo ngo birimo kugira uburyo bworohereza abakuze n’ abafite ubumuga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Anges Kuya 30-08-2019

Iyo ni intambwe bateye,ariko Abashinzwe gutwara abantu ni bintu muri government nibatwumve abaturage tumerewe nabi abo ba RFTC bateiriza kumirongo bahagera bakaducunaguza hari nubwo ahagera agakuramo abantu aravuga ko ntawemerewe kwinjira akahadusiga. urugero ku isoko rya Nyarugenge bimbayeho 2.rwose dukeneye kumva bahaye undi isoko ryo gutwara abantu kumaligne abaho abagenzi benshi hagakora company 2 ,nibwo baduha agaciro

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...