konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kigali: Ikigo cya ‘APABENA’ cyubatse mu gishanga cyafashaga abana batishoboye cyatangiye gusenywa

Kigali: Ikigo cya ‘APABENA’ cyubatse mu gishanga cyafashaga abana batishoboye cyatangiye gusenywa
20-02-2019 saa 22:16' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3723 | Ibitekerezo 3

Kimwe n’izindi nyubako ndetse n’ibikorwa biherereye mu bishanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ikigo cya APABENA cyafashaga abana batishoboye cyubatse ahazwi nko ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, cyatangiye gusenywa ku itegeko ry’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko buhangayikishijwe n’aho abana babaga muri iki kigo bazataha mu gihe cy’ibiruhuko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019 nibwo abasore b’inkorokoro bazindukiye ku nyubako zo muri iki kigo bitwaje amapiki n’imitarimba babucyereye gushyira hasi amazu yubatsemo arimo n’iy’umuturirwa ari nayo bahereyeho.

Ubwo umunyamakuru wa Ukwezi yageraga muri iki kigo yasanze imirimo yo gusenya inyubako zari zikigize irimbanyije.

Muhire Bernard ushinzwe umutungo w’iki kigo avuga ko bishakiye abasenya kugira ngo barebe ko hari icyo baramira ku byari bigize izi nyubako, nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bw’umujyi ko buzizanira abahasenya maze iki kigo kikiyishyurira fagitire.

Yagize ati “ Icyo turimo gukora ubu ni ibijyanye n’ibyo leta yadutegetse byo gukuraho ibikorwa byacu kuko yatubwiye ko tutabikuyeho baza kubyikuriraho bakaduha fagitire kandi tubikuyeho neza byaba ari inyungu zacu.Niyo mpamvu twatangiye gusenya buhoro dukuraho ibikoresho neza kugira ngo turebe ko hari icyo twaramuramo.”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wabandikiye ubaha iminsi itanu yo kuba bakuye ibikorwa byabo mu gishaga ariko bikorwa badahawe ingurane kandi bari bafite ibyangombwa bibemerera kuhakorera.

Imirimo yo gusenya iki kigo irarimbanyije

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bakimara kumenyeshwa ko bagomba kwimura ibikorwa byabo ngo bahise bagura ikibanza cyo kuzabyimuriramo ku Gisozi, ariko bakaba batarahabwa ibyangombwa bibemerera kuhubaka.

Muhire yakomeje agira ati “ Ubu nta hantu dufite ho kwerekeza,dufite ikibazo gikomeye cy’aho tuzezekeza abana nibava ku mashuri baje mu biruhuko.”

Akomeza avuga ko bagerageje guhisha abana bari ku ishuri ibyabaye mu kigo cyabo kugira ngo batagira ikibazo cy’ihungabana bikabasubiza inyuma mu masomo yabo.

Ubuyobozi bw’iki kigo busaba Umujyi wa Kigali kuborohereza bagasenya igice kimwe cy’izi nyubako, hanyuma ikindi cyakorerwagamo imirimo ibinjiriza amafaranga afasha abana kubaho bakabaha igihe cy’ umwaka kugira ngo bajye bahakura ikibafasha kubatunga.

Ati “ Twe icyo dusaba leta ni uko baba baduhaye nk’umwaka umwe tukaba dukorera mu nzu ziri mu gice cyo haruguru kuko aricyo cyakorerwagamo ibikorwa byinjiza amafaranga, tukajya tubona igitunga abo bana maze tukazatangira kubaka icyo kibanza n’abana batagize icyo kibazo.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa bisaga 2000 byiganjemo iby’ubucuruzi ari byo bigomba kuvanwa mu bishanga.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko hazabaho ibiganiro n’abafite ibikorwa biri mu bishanga bifite ibyangombwa, babumvishe ko bagomba kubyimure maze bakazishyurwa nyuma.

Yavuze ko ikiri gukorwa atari ugusenyera abantu cyangwa kubimura, ko ahubwo ari ugukura abantu mu bishanga kugira ngo igice cy’igishanga cy’ubutaka bugize umujyi wa Kigali gikomeze kuba 13 % nk’uko biri.

APABENA ni umuryango w’ababyeyi bishyize hamwe umaze imyaka 25 ushinzwe, washinzwe nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, kugira ngo bahurize hamwe abana batagira kivurira babafashe mu rwego rwo kubarinda kuba indaya, inzererezi no gukomeza kwigunga.

Uyu muryango umaze gufasha abana 800 kwiga, kwivuza n’ibindi bijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.

Kuri ubu iki kigo cyari gifite abana 35 bari ku ishuri batahaga muri iki kigo mu bihe by’ikiruhuko.

Iki kigo cyari kimaze imyaka 25 cyubatse muri iki gishanga

Abayobozi ba APABENA basa n’abadafite icyizere cyo kuzahabwa ingurane

Muhire Bernard ushinzwe umutungo w’iki kigo avuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’aho bazerekeza abana nibaza mu biruhuko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Murera Venuste Kuya 7-03-2019

Nibagisenye rwose kuko uko bakoraga kera ntabwo ariko cyakoraga gisigaye giharanira inyungu, baratubeshye ngo abana babagamo hahahahaha, barabeshya ntamwana wahabaga kandi abo kibeshya ko kibarihira amashuri ntabo byakorwaga kera. Ahubwo iriya nzu bokodesha basambaniramo bayisenye nayo kuko nisigara ntacyo Leta yacu yaba ikoze. IKINDI AMATIYO YA ZA TOILETTE ZAHO ZOSE ZIMENA UMWANDA MUMUGEZI, N’ABAROZI KABISA

Herezo Kuya 6-03-2019

IKI KIGO NIBAGISENYE KUKO GISIGAYE CYARAHINDUTSE NKA SODOMA NA GOMORA KANDI LETA YACU IREBYE KURE KUKO ABATURANYI BACYO TURAKEKO KO CYACU BIKIRAGA ABAGIZI BA NABI. NIBAGISENYE KABISA

Mbivuga Kuya 21-02-2019

Oya iki kigo nibagisenye kuko cyari cyarahinduye gahunda, cyari cyarabaye akabare, kirongera kiba n’indiri y’ubusambanyi, ibyo mvuga ndabizi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...